Ubwato Rutura bwa Amerika bwagonganye n’ubwa Portugal burakongoka

Kuri uyu wa mbere ubwato bw’ubucuruzi bwagonze ubwato rutura “Tanker” bwari butwaye benzine y’indege y’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika hafi y’iburasirazuba bw’u Bwongereza bituma imeneka mu mazi ndetse ubwato bwombi bufatwa n’inkongi y’umuriro

Umuyobozi w’agace kari hafi yahabereye impanuka, Graham Stuart yavuze ko ahangayikishijwe n’ingaruka “zishobora kubaho ku bidukikije” bitewe n’iyo lbenzine yamenetse mu nyanja. Ishami rishinzwe iperereza ku mpanuka zo mu mazi (Marine Accident Investigation Branch) ryatangiye iperereza ku cyateye iyo mpanuka.

Ubwato bwitwa MV Stena Immaculate, yari ifite ibendera rya Amerika, yari ihagaze hafi y’icyambu cya Grimsby kuva ku wa Mbere mu gitondo nyuma yo kuva mu Bugereki, nk’uko urubuga rukurikirana ubwato VesselFinder rubitangaza. Ubwato bw’ubucuruzi bwitwa Solong, bwari bufite ibendera rya Portugal, bwaturutse mu mujyi wa Grangemouth muri Scotland bugana i Rotterdam mu Buholandi, ni bwo bwagonze iyo tanker.

Ikigo cyo muri Amerika Crowley Ship Management, gicunga ubu bwato bwa Stena Immaculate, cyatangaje ko bwangiiritse igice cyayo gitwara amavuta atwara indege azwi nka Jet-A1, ubwo bwagongwaga n’ubwato bw’ubucuruzi. Ibi byateje inkongi y’umuriro nyuma y’uko amavuta amenetse  ndetse hanumvikanye ibiturika byinshi ku bwato.

Iki kigo cyavuze ko abakozi bose 23 bari muri iyo tanker bari batekanye kandi batabawe bose. Tanker Stena Immaculate yakoraga mu rwego rw’umushinga w’ubwato bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa ‘Tanker Security Program’, uhuriweho n’ubwato bw’ubucuruzi buhora bwiteguye gutwara ibikomoka kuri Peteroli by’igisirikare igihe bikenewe.

Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe ubutabazi no kurinda inkombe (Maritime and Coastguard Agency) cyatangaje ko ubutabazi bwatangiye saa 9:48 za mu gitondo. ‘Humber Coast Guard’ yasabye ubwato bufite ibikoresho byo kuzimya inkongi ndetse n’ubushobora gufasha mu bikorwa by’ubutabazi ko bwajya ahabereye impanuka gutanga ubufasha, hareshya n’ibilometero 250 mu majyaruguru uturutse i London.

Amashusho yerekanywe n’ibitangazamakuru by’u Bwongereza ndetse bikekwa ko yafashwe n’ubwato bwari hafi aho, yagaragaje umwotsi mwinshi w’umukara ucumba ku bwato bwombi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer byatangaje ko amakuru ku cyateye iyi mpanuka atamenyekana ati”amakuru arcayrimo gukusanywa neza.”

Abdul Khalique, umuyobozi w’Ikigo cy’ubushakashatsi ku nyanja cya Liverpool John Moores University, yavuze ko bisa n’aho abari ku bwato bw’ubucuruzi batakurikiranye neza uko ibintu bimeze bifashishije ikoranabuhanga rya radarmbere y’uko impamuka iba” nk’uko amategeko mpuzamahanga yo gutwara amato abiteganya.

Ishyirahamwe ry’abaharanira ibidukikije Greenpeace UK ryatangaje ko hakiri kare kugira ngo hasuzumwe ingaruka nyazo ku bidukikije, ariko ryibutsa ko aho impanuka yabereye ari ahantu hakorerwa uburobyi cyane kandi hakikijwe n’inyoni zo mu nyanja nyinshi. Ibintu bishobora gutuma habaho iyangirika ry’ibidukikije.

Abashakashatsi bakomeza bavuga ko ingaruka zishobora kuba nkeya ugereranyije n’ibyaba iyo haba hamenetse amavuta ya peteroli kuko yo aba aremereye.

Mark Hartl, wo muri ‘Centre for Marine Biodiversity and Biotechnology muri Heriot-Watt University’ yo muri Scotland, yagize ati: “Nubwo amashusho agaragara asa n’ateye ubwoba, ku bijyanye n’ingaruka ku bidukikije, ibi ntibikanganye cyane nk’igihe aba ari amavuta ya petrole, kuko benzine (Jet-A1) ishira vuba mu kirere.”

Mark Sephton, impuguke muri ‘organic geochemistry ‘muri Imperial College London, yavuze ko lisansi y’indege ibora vuba kurusha amavuta ya petrole, bitewe n’ubushyuhe bwinshi igira bugatuma iyi lisansi ibora byihuse hifashishijwe mikorobe.

Yagize ati:”Mu mpera, byose bizaterwa n’uburyo lisansi yinjiye mu mazi no ku muvuduko mikorobe zizayisenyaho. Twizere ko mikorobe zizatsinda muri uru rugamba.”