Abayobozi bo mu ntara ya Madhya Pradesh, iri hagati mu Buhinde ikaba ituwe n’abasaga miliyoni 72, barimo gutekereza gushyiraho igihano cy’urupfu ku bantu bashinjwa guhatira abandi guhindura idini.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Madhya Pradesh, Mohan Yadav ku wa 8 Werurwe 2025 aho yavuze ko afite gahunda yo kuvugurura itegeko ribuza abantu guhindura abandi idini ku gahato, ku buryo abo bizagaragaraho bazajya bahanishwa igihano cy’urupfu.
Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Buhinde, UCA News, kivuga ko Yadav yagize ati: “Ntituzihanganira abahatira abandi guhindura idini.”
Abayobozi b’amadini ya Gikiristu baravuga ko iri tegeko rishobora kugira ingaruka mbi ku Bakirisitu bo muri iyo ntara, cyane ko ngo basanzwe bahura n’akarengane gashingiye ku byo bashinjwa mu buryo budakurikije ukuri.
UCA News kandi yatangaje ko Abakirisitu muri Madhya Pradesh bagize 0.27% by’abaturage bose.
Guhera mu mwaka wa 2021, iri tegeko ryari risanzwe riteganya igifungo cy’imyaka 10 ku bazahamwa n’icyaha cyo guhatira abandi guhindura idini.
Nubwo Itegeko Nshinga ry’u Buhinde riteganya ukwishyira ukizana mu by’idini, amategeko arwanya ihinduramatwara ry’idini akomeje gukaza umurego, bikabangamira Abakirisitu babarirwa muri za miliyoni.
Mu myaka ya vuba aha, nibura intara 12 muri 28 zigize u Buhinde zatoye ayo mategeko, ahanini mu duce dutuwe n’abashyigikiye ishyaka rya Bharatiya Janata Party (BJP) riharanira ko Hindu igira uburenganzira bwisumbuyeho.
Aya mategeko akunze kwibasira Abakirisitu, bakabuzwa kugira imyemerere yabo bakurikiza mu gihugu kigizwe n’Abahindu bangana na 80%, Abayisilamu 14%, n’Abakirisitu 2% gusa.
Ibi byatumye mu bihe bitandukanye abayobozi b’amadini bafatwa bagafungwa, ndetse hanabaho urugomo rukorerwa Abakirisitu.
By’umwihariko, mu ntara ya Uttar Pradesh, ari na yo ifite umubare munini w’abaturage (231 miliyoni), amagana y’abapasiteri ndetse n’abapadiri Gatolika bakuru bamaze gufungwa bazira ibirego bavuga ko ari ibihimbano aho ngo baba bashinjwa kugerageza guhindura abantu idini ku gahato.
Nubwo hari izo mpungenge ku Bakirisitu, Urukiko rukuru rw’u Buhinde mu kwezi kwa Kamena 2024 rwatangiye gukemanga ubuziranenge bw’ayo mategeko ya Uttar Pradesh, kubera ko anyuranyije n’ingingo ya 25 y’Itegeko Nshinga ry’igihugu, iteganya ko buri Muhinde afite “uburenganzira bwo kwemera, kwimakaza no gukwirakwiza imyemerere ye y’idini.”
Muri Madhya Pradesh, aho batekereza gushyiraho igihano cy’urupfu, hari umupasiteri w’Umuprotestanti warokotse ayo mategeko mu 2019. We n’umuryango we barafashwe, bambikwa ubusa, barakubitwa, ndetse bafungwa iminsi itatu bataburana, mbere y’uko bashinjwa guhindura abandi idini ku gahato. Icyakora, nyuma yaho, urukiko rwaje kumugira umwere.
