Abasenateri bagiye gusura abaturage harebwa iterambere ry’ubworozi

Sena y’u Rwanda igiye gusura abaturage mu gihugu hose, hagamijwe kureba ibikorwa mu guteza imbere ubworozi.

Byatangajwe na Sena ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026.

Inteko Ishingamategeko yavuze ko iki gikorwa giteganyijwe ku itariki ya 20 kugera kuya 28 Mutarama 2026.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yagize ati “Intego yacu muri iki gikorwa, ni ukumva abaturage tubasanze aho batuye, tukamenya uko bitabira ubworozi n’uko umusaruro uva mu bworozi ubafasha mu guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza. By’umwihariko Sena izamenya uko ibiryo by’amatungo biboneka, kuko iyo amatungo yitaweho ari bwo atanga umusaruro uhagije, bigafasha abaturage kwihaza mu biribwa no gukemura ibibazo bafite”.

Muri iri tangazo, Sena ikomeza ivuga ko bbere yo gutangira ingendo mu turere, Abasenateri bazagirana ikiganiro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ku igenamigambi ry’Igihugu ryo guteza imbere ubworozi, ibyagezweho mu kurishyira mu bikorwa, imbogamizi zagaragaye n’ingamba ziteganyijwe zo kuzikuraho.

Umusaruro witezwe muri iki gikorwa ni ugukomeza guteza imbere ubworozi bufasha mu guhindura imbereho y’umuturage no kuzamura ubukungu