Muhanga-Shyogwe: Barasaba gusubizwa imirima bavuga ko banyazwe

Bamwe mu bahoranye imirima mu gishanga giherereye mu Kagari ka Kinini, mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, ubu Igororero rya Muhanga rikaba rigitwikiramo amatafari, baravuga ko ubu babaye mu buzima bugoye bitewe n’uko bambuwe imirima yabo bahingagamo bakiteza imbere.

Aba baturage bavuga ko mbere y’uko hatangira gutwikirwa amatafari babwiwe ko imirima izajya ishiramo ibumba bazajya bayisubizwa bagakomeza kuyihinga, ariko bikaba atari ko byagenze.

Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga ko kuri ubu imirima yabo ihingwa n’abandi bantu, indi ikanagurishwa n’abagororwa mu buryo batazi ndetse batanasobanuriwe.

Nyirakamana Claudette avuga ko ubu yabuze aho akorera ubuhinzi bwe bw’imboga n’indabo nk’uko yari asanzwe abikora mbere bityo bikaba biri kugira ingaruka ku muryango we.

Yagize ati: “Ubu nabuze aho nkorera ubuhinzi bwange bw’imboga n’indabo kuko niho nabukoreraga bikamfasha no gutunga umuryango, ariko ubu imirima yange iri guhingwa n’abandi bantu.”

Yongeyeho ko icyo yifuza ari ugusubizwa imirima ye kuko ariho yakuraga ibimutungira umuryango ndetse akanabasha guwuteza imbere.

Imirima ikurwamo ibumba ritwikwamo amatafari abaturage bavuga ko bambuwe

Undi muturage witwa Nyiramisago Beatrice we avuga ko ngo bagerageje kubaza iby’icyo kibazo mu buyobozi ariko bakabwirwa ko igishanga atari icyabo ahubwo ari icya Leta bityo ko ari nayo igena uko gikoreshwa.

Ati: “Twabajije ubuyobozi impamvu twanyazwe imirima yari idutunze butubwira ko igishanga ari icya Leta ko ari nayo igena imikoreshereze yacyo.”

Zihabamwe Adella asobanura ko kugira ngo ubone umurima muri icyo gishanga bisaba kuba uziranye na bamwe mu bagororwa kuko ngo ari bo bayigurisha n’abo basanzwe baziranye. Ashimangira ko abari basanzwe ari bene iyo mirima batongera kuyigiraho uburenganzira ukundi.

Yongeyeho ati: “Ubuzima mbayemo burangoye. Icyo nsaba ni uko nasubizwa imirima yange.”

ICK News yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo, maze ivugishisha Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert ariko ntiyashatse kugira byinshi akivugaho. Icyakora uyu muyobozi yasubije umunyamakuru wa ICK News ko ubutaka bw’igishanga ari ubwa Leta.

Yagize ati: “Ubutaka bwo mu gishanga ni ubwa Leta, nibyo.”

N’ubwo ubuyobozi butatangaje byinshi kuri iki kibazo, abaturage bo bavuga ko barenganyijwe, kandi bose bahurira ku kuba basaba kurenganurwa hanyuma bagasubizwa imirima yabo iri guhingwa n’abandi bantu batari bayisanganywe.

Umwanditsi: Muragijimana Edouard