Canada yatangaje impinduka ikomeye muri politiki yayo y’ubucuruzi, yemeza kugabanya imisoro ku modoka zimwe na zimwe zikoresha amashanyarazi zituruka mu Bushinwa mu rwego rwo kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za Amarika.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko rw’amateka Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney yagiriye i Beijing, aho yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.
Guverinoma ya Canada yatangaje ko izemerera imodoka z’amashanyarazi 49,000 zituruka mu Bushinwa kwinjira ku isoko ryayo ku musoro wihariye wa 6.1%, mu gihe mu mwaka wa 2024 yari yarashyizeho umusoro wa 100%, bitewe n’igitutu gitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku rundi ruhande, u Bushinwa nabwo bwemeye kugabanya imisoro ku bicuruzwa bya canola (ibihingwa bivamo amavuta) byoherezwa muri icyo gihugu biturutse muri Canada. Ibi bifatwa nk’intambwe igaragaza ubushake bwo kongera kunoza umubano w’ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu byombi.
Nyuma y’inama yabereye i Beijing, abayobozi bombi batangaje ko Canada n’u Bushinwa byinjiye mu “bufatanye bushingiye ku nyungu z’igihe kirekire, mu gihe umubano wari umaze igihe utameze neza.
Inyandiko zatangajwe na Leta y’u Bushinwa zivuga ko zungutse cyane, icyakora ntizagaragaje mu buryo bweruye impinduka ku misoro kuri canola cyangwa ku modoka z’amashanyarazi zo mu Bushinwa, bitandukanye n’ibyatangajwe ku ruhande rwa Canada.
Abasesenguzi bavuga ko n’ubwo izi mpinduka ku misoro zitari nini cyane, zohereza ubutumwa bukomeye ku rwego mpuzamahanga, zigaragaza ko Canada iri gushaka kwagura abafatanyabikorwa bayo mu bucuruzi no kugabanya kwishingikiriza kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihe cyatambutse, Perezida wa Amerika Donald Trump yshyizeho imisoro ku bicuruzwa by’ingenzi Canada yoherezaga muri Amerika birimo ibiti, ibyuma n’imodoka, ndetse anavuga amagambo yafatwaga nk’ahungabanya ubusugire bwa Canada. Ibi Minisitiri w’Intebe Mark Carney yabigaragaje nk’ “isenyuka rikomeye ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.
Mu mibare, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakira hafi 75% by’ibicuruzwa byose Canada yohereza hanze, bigaragaza uko Canada imaze igihe yishingikiriza cyane kuri Amerika mu bukungu bwayo. Ku rundi ruhande, u Bushinwa bufite isoko rya kabiri rinini ku isi ku modoka z’amashanyarazi, kandi bugenzura hejuru ya 60% by’umusaruro w’izi modoka ku rwego rw’isi.
Canola nayo ifite uruhare runini mu bukungu bwa Canada, aho yinjiriza igihugu miliyari zirenga 13 z’amadolari ya Amerika buri mwaka, kandi u Bushinwa bukaba bumwe mu masoko akomeye yohererezaho ibyo bicuruzwa.
Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga bavuga ko iki cyemezo gishobora gutanga icyerekezo gishya ku mubano w’ubucuruzi ku rwego rw’isi, kikagaragaza uko ibihugu bikomeje gushaka inzira nshya zo kwirinda ingaruka z’ihindagurika rya politiki z’ubucuruzi z’ibihugu bikomeye.