Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, yavuze ko ubuyobozi bw’iri shuri bwishimira ibyo ryagezeho mu mwaka w’amashuri 2024-2025, birimo kuba ryaratangiye gutanga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ukuboza 2025, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku basoje amasomo yabo bangana 1,412 mu mashami atandukanye, akaba ari nabwo bwa mbere hasoje umubare munini kuruta ibindi bihe.

Abasoje amasomo 1,412 muri ICK bahawe impamyabumenyi
Padiri Prof. Dushimimana, yagaragaje ko iterambere ry’iki kigo ritagarukira gusa ku kwiyongera kw’abanyeshuri, ahubwo ko rinagaragarira mu kwaguka kw’amasomo atangwa muri iki kigo.
Yagize ati: “Turishimira ko muri uyu mwaka twatangije porogaramu ya Masters’ mu burezi (Masters’ in Education Sciences). Abanyeshuri bambere batangiye muri Gicurasi, naho abakabiri batangira mu kwezi kwa Nzeri.”
Yakomeje asobanura ko iyi porogaramu ari umwihariko wa ICK kubera ko ari ryo shuri rikuru ryonyine mu Rwanda riyigisha kugeza ubu.
Yongeyeho ko kandi muri uyu mwaka, ICK yatangije n’izindi porogaramu nshya mu ishami ry’uburezi zirimo ‘diploma’ na ‘bachalor’ muri Mathematics and Computer Sciences, ndetse na ‘Mathematics and Geography.”
Usibye ibyo kandi, umuyobozi mukuru wa ICK, yavuze ko muri uyu mwaka, ICK yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango Chancen International, utanga inguzanyo ku banyeshuri bafite amikoro make kugira ngo bige. Yagaraje ko kugeza ubu imaze gutanga inguzanyo ku banyeshuri 1033 ba ICK.
Yakomeje kandi avuga ko hari gahunda yo kongera porogaramu z’amasomo atangwa muri ICK harimo iz’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu dushami tw’ubuforomo n’ububyaza ndetse n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’imicungire y’imari, no mu bijyanye no gutanga amasoko no kuyacunga.
Padiri Prof. Dushimimana yavuze ko ibyo bijyana no kwagura ibikorwaremezo byigirwamo, aho yasobanuye ko ubu hari gusozwa kubakwa inyubako igeretse kabiri ku ishami rya ICK riherereye i Kabgayi ahigirwa Ubuforomo n’Ububyaza.
Ati: “Ibyo ni mu rwego rwo kongera ibyumba by’amashuri bijyanye n’umubare munini w’abanyeshuri.”
Umuyobozi mukuru wa ICK yashimangiye ko ibyo ICK yagezeho ibikesha ubufatanye bw’ubuyobozi, abarimu, abanyeshuri n’abafatanyabikorwa.

Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, avuga ko ibyo ICK igeraho ibikesha ubufatanye bw’ubuyobozi, abarimu, abanyeshuri n’abafatanyabikorwa.
Ati: “Ibyo ICK igeraho, ibikesha ubwitange n’ubufatanye bw’abayobozi, abarimu n’abandi bakozi, abanyeshuri hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bayo mu nzego zinyuranye. Ni yo mpamvu uyu ari wo mwanya mwiza wo kubashimira”.
ICK yashinzwe mu mwaka wa 2002 na Diyosezi ya Kabgayi. Nyuma y’imyaka 23 ibayeho, ubu itanga amasomo mu mashami atanu ariko nayo arimo utundi dushami dutandukanye. Ayo mashimi ni iry’Itangazamakuru n’Itumanaho, Iry’Ubumenyi bw’Iterambere, Ishami ry’imibanire y’Abantu, Ubukungu, Icungamutungo n’Ibaruramari, iry’Uburezi, ndetse n’Ishami ry’ubuzima.

Ni ku nshuro ya 15 ICK itanze impamyabumenyi ku bayirangijemo
