Abaturage bivuriza ku ivuriro ry’ibanze (Poste de Santé) rya Gahogo, mu murenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga, basaba inzego zibishinzwe ko hakongerwa umubare w’abaforomo ndetse rikanagurwa kugira ngo bahabwe serivisi z’ubuvuzi neza.
Ibi babivuga mu gihe Leta y’u Rwanda idahwema gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuzima, ndetse no gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza. Gusa kuri iri vuriro,hari abakigorwa no kwivuza bitewe n’ubwinshi bwabahivuriza badahwanye n’umubare w’abaganga bahakorera ndetse n’uko hangana.
Bamwe mu barwayi ICK News yasanze kuri iyo post de sante, bayigaragarije imbogamizi bahura nazo n’uburyo zibadindiza mu kwivuza.
Nyirahabimana Léocadie agira ati: “Serivisi ya hano ni nziza, ariko kubera abaganga ari bakeya, ushobora kuza ukamara umunsi wose utegereje kandi urembye. Iyo uje saa sita, uba wakererewe kuko nimero ziba zashize, rero bigusaba kuzinduka cyane cyangwa ukajya gushaka ubuvuzi ahandi.”
Abaturage bavuga ko hakenewe kongerwa abaganga, n’amasaha serivisi zitangirwamo akagurwa, byanashoboka post de sante nayo ikagurwa, kugira ngo abarwayi bose bafashwe kuvurirwa ku gihe.
Mujawamariya Emmerance ati: “Hari igihe ufata nimero nka 104, bikarangira amasaha ashize utarakorerwa, bakakubwira kuzagaruka ejo. Iyo urembye nijoro cyangwa mu mpera z’uicyumweru, bisaba kujya i Kabgayi kuko hano bataboneka.”
Yakomeje agira ati: “Twasabaga ko bakongera umubare w’abaganga twese tukajya dutaha twivuje ntihagire usubirayo adahawe serivisi yaje gushaka”
Hari n’abavuga ko rimwe na rimwe imiti ibura ku ivuriro, bigasaba kuyigurira muri farumasi.
Uwitwa Niyomugabo Jean Claude agira ati: “Hari ubwo bakwandikira imiti ugasanga ntihari, bikagusaba kuyigurira hanze. Iyo udafite amafaranga birakugora, ndetse bishobora gutuma urembera mu rugo.”
Bamwe mubakorera muri iri vuriro nabo bemeza iki kibazo cy’uko ryakira abarwayi ridafiteye ubushobozi.
Umwe mu bakorera kuri Poste de Santé ya Gahogo, Muremangango Aphrodis, avuga ko umubare w’abarwayi bakira urenze ubushobozi bwabo.

Muremangango Aphrodis, Umukozi wa Poste de Santé ya Gahogo
Ati: “Ubu twe turi batatu gusa, kandi ku munsi twakira abarwayi batari munsi y’ijana. Hari n’ubwo bamwe barara tutabavuye tukabaheraho umunsi ukurikiye. Twakira abantu benshi pe bavuye imihanda yose nka za Kavumu, Ruhango, Cyeza, Nyarusange n’ahandi bose baza aha. Hari ubwo dutanga n’imiti igashira rwose.”
Kurundi ruhande Ick news iganira n’umucanga Mari akaba n’umuganga kuri iyi poste de santé ya Gahogo,
MUREMANGANGO Apholodisi mu gahinda kenshi Nawe yunze mo ko bakira umubare mwinshi wabababagana kuruta umubare wabo, yongeraho ko nabo icyo kibazo kibabangamiye Kandi ko kizwi n’ubuyobozi, batazi igihe kizabonerwa umuti.
Akomeza avuga ko iki kibazo nabo kibabangamiye kuko bakora ubutaruhuka. Yongeraho ko ubuyobozi bukizi, ariko batazi igihe kizashakirwa umuti.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga w’Ungirije Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, ahamya ko icyo kibazo batari bakizi cyane ko iryo vuriro ryigenga. Icyakora ashimangira ko bagiye kugikurikirana kugira ngo gikemuke.
Ati: “Ntabwo iki kibazo twari tukizi, gusa tugiye kuvugana n’abayobozi biryo vuriro kugira ngo bongere umubare w’abaganga bashobora kwita ku barwayi.
Iri vuriro ry’ibanze rishamikiye ku Kigo nderebuzima cya Shyogwe.
U Rwanda rwashyizeho gahunda yo kongera umubare w’abakora kwa muganga. Muri rusange rufite hafi umuganga umwe kuri buri bantu bari hagati ya 8,000–9,000, mu gihe rwifuza ko nibura habaho umuganga umwe kuri buri bantu 7,000.
Umwanditsi: Sindikubwabo Marie Ange