Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko cyamaze kwegukana imigabane yose ya BK Group Plc muri BK General Insurance Ltd, bityo RSSB ikaba ari yo nyiri iki kigo cy’ubwishingizi ku rugero rwa 100%.
Kuri uyu wa 1 Nzeri 2026, RSSB yavuze ko iki cyemezo cyo kugura iyi migabane yose ari intambwe ikomeye mu ngamba zayo zo gukomeza gushora imari mu rwego rw’ubwishingizi no kubaka itsinda rikomeye rishobora gutanga serivisi ku bakiliya ku giti cyabo ndetse n’ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda no mu karere.
Biteganyijwe ko BK General Insurance Ltd izahuzwa na SONARWA General Insurance Ltd (SGI) kugira ngo bibe ishami rimwe ry’ubwishingizi rusange, mu gihe SONARWA Life Assurance izakomeza gukora nk’ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima.
RSSB yavuze ko iyi miterere mishya izafasha kubaka urwego rukomeye rw’ubwishingizi rufite ubushobozi, ubunararibonye n’imari bihagije kugira ngo rutange serivisi nziza, rwagure ibicuruzwa byarwo kandi rujyane n’impinduka mu byo abakiliya bakeneye.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis RUGEMANSHURO, yavuze ko kwegukana BK General Insurance ari intambwe ikomeye mu cyerekezo cyo kubaka ikigo gikomeye kandi gihangana ku isoko.
Yagize ati “İki gikorwa cyo kugura imigabane yose ni intambwe ikomeye mu cyerekezo cyacu cyo kubaka ikigo gikomeye cy’ubwishingizi gishobora guhangana ku isoko ry’ubwishingizi.”
Yakomeje avuga ko guhuriza ibi bigo mu buryo bumwe bw’ubunyamigabane n’imiyoborere bizatanga urubuga rwo kurushaho guha abakiliya serivisi zifite agaciro, gushyigikira udushya no kugira uruhare mu iterambere ry’urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda.
Ati: “Mu guhuriza hamwe ibi bigo bikagira imicungire ihuriweho, bizadufasha kubaka urubuga rw’ubwishingizi rushobora kubyara inyungu ku bakiriya, koroshya uburyo bwo guhanga udushya no kugira uruhare mu gukomeza guteza imbere urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iki gihuye n’ingamba za BK Group.
Yagize ati: “Iki gikorwa gihuje n’ingamba za BK Group zo guhuza ibigo byayo hibandwa ku bucuruzi bwa serivisi za banki binyuze muri Banki ya Kigali ihagarariye hafi 98% by’ubucuruzi bwa BK Group Plc, ndetse n’ibikorwa by ishoramari rya banki binyuze muri BK Capital, hagamijwe kongera serivisi dutanga, kwagura isoko no gushimangira ubufatanye hagati y’ibigo byombi kugira ngo habeho kuzamura urwunguko ku banyamigabane bacu.”
Iki cyemezo cyo kwegukana BK General Insurance kije gikurikira irindi shoramari RSSB yatangaje ku wa 27 Kanama 2026, ubwo yegukanaga imigabane yari isigaye muri Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, yari isanzwe ifitwe na Crystal Ventures Limited (CVL).
Nyuma y’iryo shoramari, RSSB yabaye nyiri Inyange Industries na Ruliba Clays, nyuma y’uko yari isanzwe ifite 40% by’imigabane muri Inyange Industries na 50% muri Ruliba Clays.
RSSB ivuga ko izakomeza gushora imari mu buryo bwitondewe kandi bufite intego, hagamijwe kurinda no kongera agaciro k’umutungo w’abanyamuryango bayo.
Inavuga kandi ko gukomeza gutera imbere kw’amasosiyete yashoyemo imari, haba mu bwishingizi cyangwa mu nganda, bizagira uruhare mu kongera ibikorwa by’ubukungu, guhanga imirimo no gukomeza ubushobozi bw’ibicuruzwa na serivisi bikorerwa mu Rwanda.
