Umuntu wa mbere yahamijwe uruhare mu rupfu rwa Tupac nyuma y’imyaka 30 yishwe

Duane “Keffe D” Davis, wahoze ari umuyobozi w’agatsiko k’abagizi ba nabi, yahamwe n’icyaha cyo gutegura no gutegeka iyicwa ry’umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur. Ni ubwa mbere umuntu ahamijwe icyaha muri uru rubanza rwari rumaze imyaka hafi 30 ruteye amatsiko abakunzi ba hip-hop ku isi.

Abagize akanama ki uranisha bamuhamije icyaha kimwe cyo kwica umuntu hakoreshejwe intwaro, mu rupfu rwa Tupac Shakur wishwe arashwe mu modoka i Las Vegas ku wa 7 Nzeri 1996.

Davis, ufite imyaka 63, yari yambaye ikoti ry’umukara ubwo umwanzuro wasomwaga mu rukiko rwa Las Vegas. Yakiriye uwo mwanzuro atuje, nyuma avuga ko azajuririra icyo cyemezo.

Mu gihe cy’urubanza, abacamanza bumvise amajwi y’ikiganiro polisi yagiranye na Davis mu 2008. Davis yavuze ko yari ari mu modoka yarashiyemo Tupac, ariko akavuga ko atari we warashe amasasu yamwishe.

Abashinjacyaha bavuze ko, nubwo Davis atari we warashe, ari we wategetse igikorwa cyo kurasa kandi akatanga imbunda yakoreshejwe na mwishywa we, Orlando Anderson, mu kurasa Tupac.Mbere y’urupfu rwe, Anderson yari yarahakanye kugira uruhare mu iyicwa rya Tupac Shakur.

Igihe umwanzuro wasomwaga ku wa Mbere, abo mu muryango wa Tupac bafatanye mu biganza, bamwe bararira abandi barahoberana, bagaragaza amarangamutima akomeye nyuma y’imyaka myinshi bategereje ubutabera.

Tupac Shakur yishwe afite imyaka 25, mu gihe yari ari ku rwego rwo hejuru mu muziki kandi amaze kuba umwe mu baraperi bagize uruhare rukomeye mu mateka ya rap.

Kugeza ubu, indirimbo n’ibikorwa bye byamufashije kugurisha album zirenga miliyoni 75 ku isi hose, bituma akomeza gufatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye kandi bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya hip-hop.

Yanditswe na Umutesi Josiane