Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nzeri 2026, Ishuri Rikuru Gaturika rya Kabgayi (ICK), ryakiriye abanyeshuri bashya baje gutangira umwaka w’amashuri wa 2026–2027 mu mashami atandukanye iri shuri rifite.
Aba banyeshuri baziga mu gihe cy’amanywa, ibizwi nka ‘Day Program’, bakiriwe n’abakozi bashinzwe serivisi z’abanyeshuri muri ICK, ndetse n’abanyeshuri bahagarariye abandi (AGE ICK). Usibye kubaha ikaze no kubagira inama, aba banyeshuri banatemberejwe ibice binyuranye by’ishuri.
Bamwe muri abo banyeshuri bashya baganiriye na ICK News bavuze ko bakiriwe neza, bashimira ubuyobozi n’abanyeshuri bagenzi babo bari basanzwe muri iki kigo babafashije kumenya ibijyanye n’ubuzima bwa kaminuza.
Uziga Germain, waje kwiga mu Ishami ry’Uburezi, mu bijyanye n’Imibare n’Ubumenyi bw’Isi. Yavuze ko yiteguye gukoresha amahirwe abonye yo kwiga muri ICK kugira ngo yunguke ubumenyi kandi atsinde ku rwego rushimishije.
Yagize ati “Niteguye kuhakura ubumenyi bwose nzahabwa ndetse nkatsinda ku rwego rwo hejuru.”
Anne Marie Uwayezu na we ni umwe mu banyeshuri bashya batangiye amasomo muri ICK, avuga ko yishimiye kuba yatangiye amasomo muri kaminuza, by’umwihariko muri ICK, kuko yari yarabwiwe ko ari ahantu heza ho gukura ubumenyi no kwiteza imbere.
Si abo gusa, kuko na Patrick Uwizerwa, waje kwiga mu Ishami ry’Uburezi, yavuze ko yishimiye kuza muri ICK. Yagaragaje ko yiteze ko muri iyi kaminuza azahahurira n’abantu batandukanye kandi bakamufasha kwagura ubumenyi n’imibanire.
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’abanyeshuri muri ICK, Uwineza Jeanne, yavuze ko bishimiye kwakira abanyeshuri bashya baje gutangira umwaka w’amashuri wa 2026–2027, abasaba gukoresha neza amahirwe babonye yo kwiga muri iyi kaminuza.
Ati “Twishimiye kwakira abanyeshuri bashya baje kwiga muri ICK mu mwaka w’amashuri wa 2026–2027, muri ‘September Intake’. Tubahaye ikaze.”

Uwineza yagarutse ku zindi gahunda abanyeshuri bazitabira uretse amasomo asanzwe. Yavuze ko ICK yashyize imbaraga mu myidagaduro n’imikino, harimo siporo, imbyino gakondo n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere impano n’imibanire y’abanyeshuri.
Yongeyeho ko ICK iri mu bigo by’amashuri makuru biteganya kwitabira amarushanwa atandukanye buri mwaka, bityo abanyeshuri bakazagira amahirwe yo guteza imbere impano zabo no guhagararira kaminuza mu bikorwa bitandukanye.
Mu nama yahaye abanyeshuri bashya, yabibukije ko ubuzima bwa kaminuza busaba ko umunyeshuri agira inshingano, akagira ubushishozi mu myanzuro afata kandi akita ku masomo ye.
Yabasabye kumenya ko kaminuza itandukanye n’amashuri yisumbuye, bityo ko bakwiye kwigirira icyizere, kwifatira imyanzuro iboneye no kwirinda imyitwarire ishobora kubagiraho ingaruka.
Yanabibukije ko ikinyabupfura, indangagaciro nyarwanda n’uburere bwiza bikwiye kuranga umunyeshuri wa ICK, kimwe no gukurikira amasomo no gukoresha neza igihe.
Aba banyeshuri bashya batangiye urugendo rushya rwa kaminuza, aho biteganyijwe ko bazahabwa ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha mu buzima bw’akazi nyuma yo kurangiza amasomo.
Biteganyijwe ko abanyeshuri bashya baziga mu mwaka w’amashuri wa 2026–2027, ariko bahisemo kwiga mu mpera z’icyumweru (weekend Progaram) bazakirwa bakanatangira amasomo ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026.


Yanditswe na Umutesi Josiane
