Tems yanze ko umuziki we witirirwa Afrobeats gusa

Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Temilade Openiyi, uzwi nka Tems, yasobanuye ko atifuza ko abantu bakomeza gushyira umuziki we mu cyiciro cya Afrobeats gusa.

Tems yavuze ko umuziki akora utagendera ku njyana imwe, kuko awukoramo uburyo butandukanye burimo R&B, soul, alternative ndetse na Afrobeats. Yagaragaje ko kuba akomoka muri Afurika bidakwiye gutuma abantu bahita bita umuziki we Afrobeats.

Mu kiganiro na GRAMMY, Tems yavuze ko hari abamwita umuhanzi wa R&B, abandi bakamushyira muri alternative cyangwa Afrobeats, ariko ko we yifuza kwihitiramo uko umuziki we usobanurwa. Yashimangiye ko buri muhanzi afite uburenganzira bwo kwishyiriraho umwimerere no gusobanura ibyo akora.

Tems kandi yavuze ko ashobora gukora indirimbo ifite injyana ya Afrobeats, ariko ibyo bitavuze ko ari umuhanzi wa Afrobeats. Yatanze urugero ku ndirimbo “Essence” yakoranye na Wizkid, avuga ko atari ngombwa kuyishyira muri Afrobeats gusa.

Uyu muhanzikazi yamenyekanye cyane ku ndirimbo nka “Try Me” na “Free Mind”, mbere yo kurushaho kwamamara ku rwego mpuzamahanga binyuze kuri “Essence” yakoranye na Wizkid. Umuziki we wagiye ugaragaramo R&B, soul, Afrobeats n’izindi njyana, bigatuma agira umwimerere wihariye. Tems akomeza gushimangira ko kuri we icy’ingenzi atari izina ry’injyana, ahubwo ari gukora umuziki yumva kandi ushobora kugeza ku bantu amarangamutima n’ubutumwa ashaka gutanga.

Yanditswe na Irasubiza Chanceline