Tiphaine Auzière, umukobwa w’umuhererezi wa Brigitte Macron, yashyize ku mugaragaro umubano we na Antoine Lecomte, umusore w’imyaka 22, mu gihe we afite 42.
Aba bombi bagaragaje ko bakundana nyuma y’uko Tiphaine asangije abakurikira be amashusho y’ibiruhuko bagiriye i Amsterdam mu Buholandi.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Tiphaine na Antoine bagaragaye bari kumwe, basura ahantu hatandukanye ndetse banishimira ibihe byiza bari kumwe. Ibi byafashije kwemeza amakuru yari amaze iminsi avugwa ku rukundo rw’aba bombi.
Antoine Lecomte ni umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubucuruzi muri NEOMA Business School. Uyu musore kandi akunda imikino yo mu mazi, cyane cyane kitesurf, akaba n’umushoramari washinze ikirango gikora ibikoresho by’uyu mukino.
Bivugwa ko Tiphaine na Antoine bahuriye i Le Touquet mu Bufaransa mu gihe cy’ibiruhuko, aho uyu musore yamwigishaga gukoresha e-foil. Urukundo rwabo rwaje kugaragara nyuma y’uko Tiphaine yari amaze gutandukana na Cyril Hanouna muri Gicurasi 2026.
Nubwo umubano wa Tiphaine na Antoine ukomeje kuvugwa cyane, amashusho basangije abantu agaragaza ko bombi bari kwishimira urukundo rwabo no kumarana igihe, batitaye cyane ku bitekerezo by’ababakurikirana.
Yanditswe na Irasubiza Chanceline
