Abanyeshuri batatu b’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), batangiye kwiga muri Ede Christian University of Applied Sciences (CHE), kaminuza yo mu Buholandi, aho bagiye gukomereza amasomo yabo muri Ede Christian University of Applied Sciences (CHE) binyuze
Aba banyeshuri batangiye amasomo yabo ku wa Mbere tariki ya 31Kanama 2026, ni Mbangukira Hirwa Arsene, Umukundwa Betty na Ishimwe Jean d’Amour. Baziga amezi atanu muri icyo gihugu cyo ku mugabane w’Iburayi, binyuze mu mikoranire iyi kaminuza ifitanye na ICK.
Mu kinaganiro bagiranye na ICK News bagaragaje ko bishimiye gukomereza amasomo yabo Iburayi. Banagaragaza ibyo biteze kuzungukirayo kwiga muri iyo kaminuza.
Mbangukira yagize ati “Ndishimye cyane kuba narabonye aya mahirwe y kwiga muri CHE, ariko nanone mbona ari izindi nshingano mfite kuko ngomba kwiga cyane no kongera ubumenyi bwanjye.
Akomeza avuga ko yiteze no kuhungukira inshuti shya ndetse no kumenya umuco w’andi.
Ati “Nizeye ko uretse nibyo nziga, nzanunguka inshuti nshya n’umuco w’ahandi kandi nkaniga uburyo abandi bakora mu mirimo yabo ya buri munsi. Kuri njye rero ntabwo mbifata nko kwiga gusa ahubwo n’umukoro kuri njye wo kugaragaza ishuri ryange ndetse n’igihugu neza.”
Ishimwe nawe ugaragza ko yishimiye gukomereza amasomo ye mu Buholandi, anashimira Imana yamubaye hafi, ndete ICK yamugiriye ikizere cyo kuboneka muri batatu bari kwiga muri icyo gihugu.
Yagize ati “Mbere na mbere ndashimira Imana nkanashimira ICK yampisemo, ndishimye pe kuba ndi gukomereza amasomo yanjye k’umugabane utandukanye nuwo navukiyeho.”
Yakomeje agira ati “nishimira ko nubundi ibyo ngiye kwiga bihura nibyo nigaga bikazanamfasha mu mwuga kuko nzunguka byinshi bijyanye n’uburyo Itangazamakuru mpuzamahanga rikorwa ndetse n’ubumenyi bwisumbuye kubwo mfite.”
Umukundwa yunze mu rya bagenzi be avuga ko anezerewe cyane kuba agiye kurangiriza ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu burayi ibintu avuga ko atari yiteze ubwo yayitangiraga kwiga muri ICK.
Ati “Kuba narabonye aya mahirwe sinabitekerezaga mbere, ibyo rero bimpa imbaraga zo gukora cyane, nkahagararira igihugu cyanjye neza. Twatangiye kwiga, kandi niteze ko byinshi tuzabonera hano, bizanamfasha ubwo nzaba ngarutse mu gihugu cyanjye.”
Aba banyeshuri kandi bagaragaje ko badatewe impungenge n’ubuzima babayeho mu Buholandi n’ubwo batari basanzwe babumenyereye. Bahamya ko mbere yo kugera mu Buholanda, basobanuriwe n’abagenzi babo bize muri iyo kaminuza mu myaka yatambutse ibyo bakitegura kuzahura nabyo n’uko bazabyitwaramo kugira ngo bamenyere ubuzima bwaho vuba mu gihe baba bagezeyo.
Imikoranire hagati ya ICK na CHE isanzweho kuva muri 2018 aho abanyeshuri ba ICK bajya mu Buholandi kugira ngo bahugurwe ku masomo anyuranye mu gihe cy’amezi arenga atanu ndetse n’abarimu ku mpande zombi bakigisha abanyeshuri bo muri kaminuza zombi.
Bijyanye n’iyi mikoranire, ICK imaze kohereza abanyeshuri 14 barimo n’abagiye uyu munsi muri CHE, abarimu batandatu bo muri CHE bigishije amasomo y’igihe gito abanyeshuri b’itangazamakuru n’itumanaho muri ICK, mu gihe abo muri ICK batatu nabo bagiye bajya kwigisha muri CHE amasomo y’igihe gito mu bihe bitandukanye.

Mbangukira Arsene(Ibumoso), Umukundwa Betty(hagati), na Ishimwe Jean d’Amour(iburyo)
