Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zafashije kuzamura umusaruro w’ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2025-2026, kugira ngo ibyagezweho bisigasirwe kandi umusaruro urusheho kwiyongera.
Byagarutsweho mu nama yagutse y’uburezi yabereye i Muhanga ku uyu wa 31 Kanama 2026, aho hasuzumwe umusaruro w’umwaka w’amashuri ushize, hanaganirwa ku ngamba zizakomeza gushyirwa mu bikorwa mu mwaka mushya w’amashuri wa 2026-2027.
Akarere ka Muhanga kavuga ko umusaruro w’ibizamini bisoza umwaka wa 2025-2026 wazamutseho 25% ugereranyije n’umwaka wa 2024-2025. Ubuyobozi buvuga ko iri zamuka ryaturutse ku gukurikirana imyigire y’abanyeshuri, kongera uruhare rw’abarezi n’abayobozi b’amashuri ndetse no gushimangira ubufatanye n’ababyeyi n’inzego z’ibanze.
Umuyobozi w’aka karere, Kayitare Jacqueline, yavuze ko umusaruro utari ushimishije wabonetse mu mwaka wabanje watumye inzego zirebwa n’uburezi zisubira ku bibazo byari bibangamiye imyigire, maze zishyiraho ingamba zo kubikemura.
Yagize ati “Twarabanje twitandukanya n’imyitwarire ishobora kubangamira umusaruro w’amasomo duha abana, tureba aho ibintu byapfiriye dufata ingamba.”
Yakomeje agira ati “Muri izo ngamba harimo ‘Isaha y’Uburezi’. gahunda ihuza buri cyumweru abayobozi b’Akarere, abashinzwe uburezi mu mirenge n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, bagasuzuma uko uburezi buhagaze, bakareba ibyagezweho n’ibikwiye gukosorwa.”
Kayitare yavuze ko iyi gahunda izakomeza, kuko ituma ibibazo bibangamiye uburezi bimenyekana hakiri kare kandi bigafatirwa ingamba mbere y’uko bigira ingaruka ku musaruro w’abanyeshuri.

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’aka karere
Ati “Isaha y’Uburezi ni isaha dufata rimwe mu cyumweru tukaganira twese abayobozi mu Karere, tugafatanya n’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abashinzwe uburezi mu mirenge, tugatekereza ku burezi, tukareba niba intego twihaye dutangira umwaka w’amashuri tutarayitakaje.”
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko na bo biteguye gukomeza ingamba zatanze umusaruro, by’umwihariko gukurikirana abanyeshuri hakiri kare no gufasha abafite intege nke.
Placide Ntigurirwa, uyobora Groupe Scolaire Ste Etienne mu Murenge wa Shyogwe, yavuze ko ishuri rye ryiteguye gukomeza kujya mbere nta gusubira inyuma.
Agira ati “Mu burezi nta kudohoka. Uburezi ni uguhozaho kandi bugakorwa ahantu hose, n’igihe cyose tugaharanira gutera intambwe ijya imbere.”
Ntigurirwa yavuze ko mu mwaka mushya bazakomeza kwegera abanyeshuri, gukangurira abarimu gutegura amasomo neza no kwita ku bana bafite intege nke.
Mu bindi bizakomeza kwitabwaho harimo gahunda yo kongerera abarimu ubushobozi mu rurimi rw’Icyongereza. Akarere kavuga ko kugeza ubu 91% by’abarimu bamaze kwitabira aya mahugurwa, mu gihe intego ari ukugera kuri 100%.
Ntigurirwa yavuze ko amashuri afite uburyo bwo gukurikirana abarimu bitabira aya masomo, bityo ko hakenewe gukomeza kubakangurira kuyitabira no kwiga buri munsi.
Ku bijyanye n’iyi gahunda, Kayitare yavuze ko umurezi uzagaragara ko atitabira amasomo kandi akaba atageze ku rwego rwifuzwa azahanwa hakurikijwe amategeko.
Uruhare rw’ababyeyi n’abandi bafatanyabikorwa na rwo rwagarutsweho nk’ingenzi mu kurinda ibyagezweho.
Padiri Jean Baptiste Twambajimana uhagarariye ibigo by’amashuri muri Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko ireme ry’uburezi ridashobora kugerwaho n’ishuri ryonyine, ahubwo ko risaba ubufatanye bw’inzego zose.
Yagaragaje ko Leta, ababyeyi, abayobozi b’amashuri n’abafatanyabikorwa bakwiye gukomeza gukorera hamwe mu kwita ku burezi, uburere n’imibereho y’umunyeshuri.
Ku ruhande rw’Akarere, uruhare rw’ababyeyi muri gahunda y’ifunguro ry’abanyeshuri na rwo rugaragazwa nk’imwe mu ngamba zagize uruhare mu kuzamura imibereho y’abana. Ibi bishimangirwa n’isuzuma rya Minisiteri y’Uburezi ryagaragaje umusaruro uri hejuru ya 93% muri iyi gahunda.
Akarere kandi gakomeje gahunda zirimo ‘Fresh Air’ ku Ishuri, igamije guteza imbere isuku, na ‘Smart Water Tank’, igamije kugeza amazi meza ku bigo by’amashuri. Kugeza ubu, 66% by’ibigo by’amashuri bimaze kugira ubu buryo bwo kubona amazi.
Inama yaguye y’uburezi iba buri mezi 6 mbere gato y’itangira ry’amashuri, nyuma y’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya leta hagasuzumwa imikorere y’umwaka ushize hagashyirwaho ingamba zizagenderwaho mu mwaka ukurikira
Ubuyobozi buvuga ko gukomeza gukurikirana imyigire, gufasha buri mwana hakurikijwe ubushobozi bwe, kongerera abarimu ubumenyi no gukomeza ubufatanye hagati y’inzego zose ari byo bizafasha kurinda ibyagezweho no kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi muri Muhanga.

Inama yitabiriwe n’abafite aho buhuriye n’uburezi mu Karere ka Muhanga
