Imyambarire si urwitwazo rw’ihohoterwa!- Ba Miss b’u Rwanda bavuze ku mpaka zaciye ibintu

Imyambarire y’abakobwa ikomeje kuba imwe mu ngingo ziteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye ku burenganzira bw’umuntu bwo kwihitiramo icyo yambara n’aho bamwe bavuga ko hari imyambarire idakwiye kwemerwa ahantu runaka.

Izi mpaka zafashe indi ntera nyuma y’igitaramo cya Diamond Platnumz Experience, aho hakomeje kuvugwa ku bakobwa bakekwaho kuba barakumiriwe cyangwa bagiye impaka ku bijyanye n’imyambarire. Iki kibazo cyakurikiwe n’ibitekerezo byinshi, harimo n’ibyagiye bitangwa na ba Nyampinga b’u Rwanda barimo Mutesi Jolly, Uwicyeza Pamela, Nishimwe Naomie na Kayumba Darina.

Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, yagaragaje ko ikibazo cy’imyambarire kidakwiye gutungurana ku muntu ugeze ahantu runaka, mu gihe hari amabwiriza y’imyambarire agomba kubahirizwa. Yatanze igitekerezo cy’uko abategura ibirori cyangwa abayobozi b’ahantu hatandukanye bakwiye kujya batangaza mbere amabwiriza y’imyambarire yemerewe.

Yagize ati” kuba umuntu akumirwa kubera imyambarire bishobora kwirindwa mu gihe abateguye igikorwa baba baratanze amakuru asobanutse mbere y’igihe. Ibi byatuma buri wese amenya uko agomba kwitegura mbere yo kwitabira igitaramo cyangwa ikindi gikorwa.

Uwicyeza Pamela na we yagize icyo atangaza bijyendanye uko abona ikibazo cy’imyambarire y’abakobwa. Igitekerezo cye cyaje mu gihe abantu batandukanye bari bamaze iminsi bibaza aho ubwisanzure bwo kwambara icyo umuntu ashaka burangirira n’aho amabwiriza y’ahantu cyangwa y’igikorwa runaka atangirira.

Yagize ati “Nubwo buri wese ashobora kugira uko abona imyambarire, impaka zakomeje kwibanda ku kuba umuntu akwiriye kubahiriza amabwiriza y’aho agiye mu gihe yaba yarashyizweho kandi yaramenyekanishijwe. Ku rundi ruhande, abakobwa na bo bakomeje gushimangira ko kuba umuntu atishimiye imyambarire y’undi bitamuha uburenganzira bwo kumusuzugura cyangwa kumufata nabi.”

Ku ruhande rwa Nishimwe Naomie, Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimangiye ko imyambarire y’umugore itagena cyangwa ngo igenzure imyitwarire y’umugabo. Yagaragaje ko abagabo bafite inshingano zo kwita ku bikorwa byabo no kubibazwa.

Yagize ati “Imyambarire y’umugore ntabwo igena cyangwa igenzura imyitwarire y’umugabo. Abagabo bafite inshingano zo kwita ku bikorwa byabo nk’uko abagore babikora.”

Yakomeje ashimangira ko iyo umuntu ahisemo guhohotera umugore, ikibazo kiba ari ku wahisemo gukora iryo hohoterwa, aho kugerekaho uwahohotewe amakosa ashingiye ku buryo yari yambaye.

Kayumba Darina na we yagaragaje ko atemeranya n’imyumvire yo kugenera abakobwa uko bagomba kwambara cyangwa gukoresha imyambarire yabo nk’urwitwazo rwo kubakorera ihohoterwa. Igitekerezo cye gihurira n’icya Naomie ku kuba nta myambarire n’imwe yakagombye gukoreshwa mu gutsindishiriza guhohotera umukobwa cyangwa umugore.

Muri rusange, nubwo aba ba Miss bose bavuze kuri iki kibazo mu buryo butandukanye, ibitekerezo byabo byerekana ko imyambarire ishobora kugibwaho impaka, cyane cyane iyo hari amabwiriza y’ahantu runaka agomba kubahirizwa. Icyakora, bose bahurira ku ngingo y’uko umukobwa akwiriye kubahwa kandi ko kuba yambaye imyenda bamwe babona nk’idakwiye bidashobora na rimwe kuba urwitwazo rwo kumutuka, kumuharabika cyangwa kumuhohotera.

Yanditswe na Irasubiza Chanceline