Bamwe mu baturage baturanye n’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bavuga ko imibereho yabo ikomeje gutera imbere kubera uruhare rugaragara ku bucuruzi rwazanywe n’abanyeshuri biga muri iri shuri babaye benshi.
Ishuri Rikuru Gatolika (ICK) riherereye mu mu Murenge wa Nyamabuye ari na wo ubarizwamo Umujyi wa Muhanga ryigamo abanyeshuri barenga ibihumbi birindwi abenshi baturuka hanze y’aka Karere, bikabasaba gukodesha amazu, kugura ibiribwa n’izindi serivisi zitandukanye bakenera.
Mukeshimana Aline, ucuruza ibiribwa mu Mujyi wa Muhanga avuga ko igihe cy’abanyeshuri iyo kigeze baba biteze kwiyongera kw’inyungu ku bucuruzi bwabo, bityo bigatuma batera imbere.
Yagize ati “Urebye ntagihe tujya tubona icyashara gihagije nk’iyo abanyeshuri bo muri ICK batarajya mu biruhuko. Mu by’ukuri badufatiye runini.”
Manzi Felix ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu avuga ko serivisi z’ubwikorezi muri Muhanga na zo zagutse cyane kubera ubwinshi bw’abanyeshuri biga muri ICK, bikaba bikomeje kwishimirwa cyane n’abaturage bo muri aka Karere.
Ati “Hasigaye hari urujya n’uruza rw’abantu benshi, ku buryo kubona abagenzi kuri twebwe dukora ubwikorezi ntibikiri ikibazo. Mu by’ukuri, twabonye amafaranga, bidufasha kwiteza imbere.”
Mukansanga Anastasie ufite inzu zikodeshwa mu Mujyi wa Muhanga avuga ko kubera ubwinshi bw’abanyeshuri bo muri ICK batakibura abakodesha inzu zabo nk’uko byahoze mbere.
Yagize ati “Mbere umupangayi yavaga mu nzu tukaba twamara n’ukwezi cyangwa abiri tutarabona undi. Ariko ubu, inzu zabaye nkeya muri uyu mujyi kubera ko abanyeshuri ba ICK badasiba kwiyongera.”
Mukansanga akomeza avuga ko ibi byatumye babasha kuvugurura inzu zabo, ndetse bakubaka n’izindi, ibyo avuga ko hari urwego rw’imibereho myiza bimaze kubagezaho.
Tumukunde Anne Marie wiga mu mwaka wa mbere ishami ryo kurengera ibidukikije avuga ko kubera ubwinshi bw’abanyeshuri biga muri ICK, rimwe na rimwe hari serivisi ziba nke nk’iz’amacumbi n’ibindi.
Tumukunde ati ” Mu by’ukuri ibiciro bya serivisi byiyongera uko abanyeshuri biyongera, kuko usanga abakodesha inzu baguma bazamura ibiciro uko bishakiye kuko iyo wanze kuyishyura abandi barayishyura hanyuma wowe ugahita ubura aho uba. Ibi bituma umunyeshuri ajya kuba kure y’ishuri bityo bigatuma nko mu gihe imvura yaguye usanga abanyeshuri benshi batajya kwiga”.
Umuyobozi ushizwe serivisi z’abanyeshuri muri ICK, Niyiranga Emmanuel yagaragaje ko uko abanyeshuri biyongera bibereka ko hari urwego rushimishije bagezeho rwa serivise iri shuri ritanga.
Ati “Abanyeshuri ba ICK iyo biyongereye ni ho tubonera umusaruro kuko bitwereka ko serivise dutanga ziba zishimiwe kandi mu bigaragara bagenda biyongera umunsi ku munsi”.
Umujyi wa Muhanga urimo amashuri atandukanye ariko Kaminuza ya ICK yihariye igice kinini cy’Abanyeshuri baturutse mu tundi turere biga banicumbikira.
Umwanditsi: Marie Florence Ndayishimiye
