Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko bamaranye igihe ikibazo cy’amazi meza adahagije, ndetse n’aje rimwe na rimwe akaba asa nabi, bikabagiraho ingaruka zitandukanye mu mibereho yabo.
Akarere ka Muhanga gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 358, abasaga ibihumbi 87 muri bo batuye mu Mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo.
Hafashimana Eric utuye mu Mudugudu wa Kagitarama mu Murenge wa Nyamabuye avuga ko bibangamiye imibereho myiza yabo.
Hafashimana yagize ati ” hano muri uyu mudugudu wacu tubona amazi kabiri gusa mu cyumweru, usanga iminsi myishi tuvoma mu bishanga ndetse bidutera indwara harimo ibicurane ndetse n’inzoka zo mu nda.”
Clemance Niyobuhungiro utuye mu Kagari ka Gahogo mu Mujyi wa Muhanga avuga ko ikibazo cy’amazi adahagije kibangamiye isuku n’isukura.
Yagize ati “Amazi ni ikibazo pe, kuko nka hano atugeraho inshuro nkeya cyane bu buryo hari n’igihe aza rimwe mu cyumweru na bwo amasaha make. ibi bibangamira isuku yacu ndetse n’aho dutuye tukaba dusaba Leta ko yashyira imbaraga mu kongera amazi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, aganira n’Imvaho shya muri 2025 yatangaje ko ikibazo cy’amazi akizi ko kandi bari kugishakira igisubizo.

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga
Yagize ati “Ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Muhanga kirahari kandi inzego zose zifite amazi, isuku n’isukura mu nshingano dufatanyije na WASAC turimo kugishakira umuti ariko kirashingira ku bwinshi bw’abatuye Umujyi wa Muhanga bitajyanye n’Ubushobozi bw’uruganda rw’amazi dufite.”
Yakomeje avuga ko igishoboka kuri ubu ari ukuyasaranganya ariko umuti urambye ari uko hari urundi ruganda rugiye kubakwa kugira ngo hongerwe ingano y’amazi meza agezwa muri aka Karere.
Leta y’Urwanda yihaye intego y’uko abaturage bose bazaba bagezweho n’amazi meza bitarenze umwaka wa 2029. Ibi bikubiye muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) ikaba igamije no kugabanya urugendo abaturage bakora bajya gushaka amazi.
Umwanditsi: Eric Mpawenayo
