Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ikiganiro na mugenzi we uyobora Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, aho yamushimiye intsinzi yegukanye mu matora aheruka yamuhesheje indi manda yo gukomeza kuyobora icyo gihugu.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko iki kiganiro cyabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 12 Mata 2026 , kikibanda ku mubano mwiza umaze igihe hagati y’u Rwanda na Djibouti, ndetse n’uburyo uwo mubano wakomeza gushimangirwa.
Yagize ati: “Ndifuza gukomeza gushimangira umubano ukomeye kandi umaze igihe kirekire uri hagati y’abaturage ba Djibouti n’u Rwanda, ndetse no gukorana bya hafi kugira ngo dutere imbere mu ntego dusangiye zo kuzamura ubukungu no kugera ku iterambere n’amahoro by’abaturage bacu”.
U Rwanda na Djibouti ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ndetse muri Gicurasi 2024, Abakuru b’ ibi bihugu baganiriye ku bufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda na Djibouti ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukerarugendo, amahugurwa mu byerekeye dipolomasi, ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari, ikoranabuhanga n’urw’abinjira n’abasohoka.
Ibihugu byombi byahanye ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.
Mu 2013, Djibouti yahaye u Rwanda ubutaka bwa hegitari 20 n’izindi hegitari 20 mu 2017, bwose bukaba ari ubwo gukoreraho ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse muri Werurwe 2016, u Rwanda na rwo rwahaye Djibouti ubutaka bungana na hegitari 10 mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Guverinoma ya Djibouti mu mwaka wa 2021 ibinyujije mu cyambu cyayo gifite mu nshingano gukurikirana iby’inganda kizwi nka DPFZA (Djibouti Ports and Free Zones Authority) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hamwe na Sosiyete ‘Prime Economic Zone’ (PEZ) yerekeranye no kubyaza umusaruro ubutaka u Rwanda rwahaye iki gihugu.
Icyo gihe Umuyobozi wa DPFZA, Omar Hadi Aboubaker, yatangaje ko ubwo butaka ari bumwe mu bizafasha kwagura ibikorwa by’ishoramari.
Ismaïl Omar Guelleh w’imyaka 78 y’amavuko, yatorewe manda ya Gatandatu ku majwi 97,8% mu matora yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2026, aho yari ahatanye na Mohamed Farah Samatar w’ishyaka rya Unified Democratic Center (UDC ) wagize amajwi 2,2%
Ismail Omar Guelleh amaze imyaka 27 ayobora iki gihugu cya Djibouti dore ko yatangiye kukiyobora kuva mu mwaka wa 1999.
Umwanditsi: Ushindi Paul Balozi
