Jeannette Kagame yibukije abagore kwiyitaho

Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore n’abakobwa kwikunda no kwiyitaho nk’uko bakunda abandi, abasaba kwita cyane ku mibereho yabo by’umwihariko ubuzima bwo mu mutwe kugira ngo barusheho kwiyubaka.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza Umunsi wahariwe abagore, umunsi wizihizwa buri mwaka hagamijwe kuzirikana uruhare rw’umugore mu iterambere ry’imiryango n’ibihugu ndetse no gukomeza guharanira uburenganzira bwabo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Madamu Jeannette Kagame yabanje kwifuriza abagore n’abakobwa umunsi mwiza w’Umugore, anabashishikariza gukomeza guharanira kwiyubaka no kwiteza imbere.

Yagize ati: “Kuri uyu munsi twizihiza abagore, ndabasaba kongera kwigenzura mu marangamutima, imico n’imyitwarire, mumenye kwibungabunga, byose bigamije kwiyubaka.”

Yakomeje agaragaza ko abagore bakwiye kwibuka ko nabo bakwiye kwiyitaho nk’uko bakunda kandi bitaho abandi mu buzima bwa buri munsi.

Ati: “Uyu munsi wongere kubibutsa ko uko mukunda abandi mukabitaho mukabamenya, namwe ari byo bibakwiriye. Uko mwita ku buzima bw’abandi namwe mwite ku bwanyu cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.”

Mu Rwanda, kwizihiza uyu munsi biba ari umwanya wo kuzirikana uruhare rukomeye abagore bagira mu iterambere ry’imiryango n’Igihugu, hanakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije kubongerera ubushobozi no gukomeza kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Umugore ni uw’Agaciro.” Iyi nsanganyamatsiko igamije gushimangira agaciro k’umugore mu muryango no mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Amateka yy’Umunsi wahariwe abagore atangira mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ubwo abagore bo mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi na Amerika batangiraga imyigaragambyo basaba uburenganzira bungana n’ubw’abagabo. Muri byo harimo uburenganzira bwo gutora no gutorwa, imishahara ingana n’iy’abagabo ndetse n’amasaha y’akazi adakabije.

Mu 1910, umunyapolitiki w’Umudage Clara Zetkin yatanze igitekerezo cyo gushyiraho umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abakozi yabereye i Copenhagen muri Denmark.

Nyuma y’aho, mu 1975, Umuryango w’Abibumbye watangiye kwizihiza ku mugaragaro uwo munsi ku rwego mpuzamahanga, hagamijwe gukomeza kugaragaza uruhare rw’abagore no guteza imbere uburinganire ku Isi.