Rwanda Varsity League: ICK yongeye gutsinda Kaminuza Gatolika y’u Rwanda

Ikipe y’abakobwa ya Basketball y’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) yongeye gutsinda Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) amanota 25 kuri 14 mu mikino y’amashuri makuru na kaminuza, Rwanda Varsity League.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 werurwe 2026, ku isaha ya saa 11:00, ubera mu Karere ka Muhanga.

Umukino watangiye amakipe yombi agaragaza imbaraga n’ubushake bwo gutsinda. Agace ka mbere karangiye ICK itsinze amanota 6 kuri 3 ya CUR, bigaragaza ko iyi kipe y’shuri ryo muri Muhanda yashakaga kongera gutsinda umukino.  Ni nako byaje kugenda mu gace ka kabiri kuko ICK nayo yakegukanye itsinze amanota menshi kurusha CUR kuko yari 6 kuri 2, bigizwemo uruhare cyane na Sindikubwabo Marie Ange bituma ijya mu karuhuko ifite icyizere cyo gutsinda umukino cyane ko yari imaze kugira amanota 12 kuri 5 ya CUR.

Nyuma y’ikiruhuko, mu gace ka gatatu, ICK yagaragaje urwego rukomeye ikomeza kwiharira umukino itsinda amanota 5 kuri 0 CUR.

Icyakora mu gace ka kane CUR yatsinze 9 kuri 8 ya ICK ariko ntibyabujije ICK kugumana Intsinzi. Umukino warangiye ICK itsinze CUR ku manota 25 kuri 14,