Saint Valentin: Umunsi w’urukundo n’inkomoko yawo

Harabura amasaha make kugira ngo abantu benshi hirya no hino ku isi bizihize umunsi w’abakundana, umunsi witiriwe Mutagatifu Valentin (Saint Valentin).

Uyu munsi wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, umaze imyaka irenga 1,500 uzwi nk’umunsi wo kugaragarizanya urukundo n’urukumbuzi hagati y’abashakanye, abitegura kubana n’abandi bakundana muri rusange.

https://ickjournalism.com/muhanga-abikorera-biteguye-gushimisha-abakundana/

N’ubwo uyu munsi ufite inkomoko mu myaka myinshi ishize, ariko uracyafite igisobanuro gikomeye ku isi yose kuko abacuruzi benshi, abaririmbyi n’abandi bakuramo amafaranga atagira ingano.

Iyo uganiriye na bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko n’ubwo bizihiza uyu munsi, ariko mu by’ukuri badasobanukiwe bihagije n’inkomoko yawo.

Igihozo Mellise Sandrine Nishimwe yagize ati “Ntekereza ko umunsi wa St. Valentin ari umunsi wera wo kwizihizwa n’abakundana. Njyewe numva ari umunsi usanzwe, ariko nzi ko ku bandi ari umunsi wo guhana impano no guha abakunzi babo indabo.”

Ibi kandi, Igihozo abihurizaho na Happiness Ihimbazwe wiga Itangazamakuru mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) na we wemeza ko uyu munsi ari umunsi wo kugaragarizanya urukundo, guhana impano n’ibindi bikorwa bigaragaza urukundo.

Uwitwa Leonce Bisangwa we avuga ko abenshi mu rubyiruko rwizihiza uyu munsi rutazi icyo uvuze.

Ati “Hari urubyiruko rwizihiza uyu munsi rubitewe n’igitutu cya bagenzi babo. Abenshi ntibajya batekereza inkomoko y’uyu munsi, ahubwo bawufata nk’umwanya wo kwambara imyenda itukura n’umukara, no gusohokana inshuti zabo.”

Ariko se, inkomoko y’uyu munsi ni iyihe? Ufite ikihe gisobanuro? Ufatwa ute? Ukwiye kwizihizwa ute?

Ibi bibazo n’ibindi umuntu yakenera kumenya kuri uyu munsi ni byo byatumye ICK News igutegurira inkuru iwugarukaho kugira ngo abawizihiza bashire amatsiko kuri wo.

Inkomoko ya Saint Valentin

Mu kiganiro cyihariye ICK News yagiranye na Padiri Prof. Fidèle Dushimimana uyobora ICK, yasobanuye ko Mutagatifu Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare yabayeho mu kinyejana cya III nyuma y’ivuka rya Yezu Kristu, akaba yari Umupadiri.

Aragira ati: «Ikizwi kuri Mutagatifu Valentin ni uko yahowe Imana i Roma, ku ngoma y’umwami w’abami Claude wa II.  Uwo mwami w’abami ngo yari yaratanze itegeko ry’uko abagabo batagomba gushaka kugira ngo haboneke abajya ku rugamba. Padiri Valentin abimenye atangira kujya asezeranya abakristu rwihishwa kugeza ubwo amakuru ageze ku mwami w’abami. Ni ko kumufata, baramufunga ndetse bamwica bamuciye umutwe. Hari ku itariki ya 14 Gashyantare ariko umwaka wo ntuzwi neza; hari abavuga ko hari muri 269, abandi 270 naho abandi bakavuga 273. Ikidashidikanywaho cyo ni iyo tariki n’ukwezi».

Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, Umuyobozi mukuru wa ICK

Muri Kiliziya, Mutagatifu Valentin yongera kuvugwa mu mwaka wa 495 aho Papa Gelasius wa I, umwe mu ba Papa 3 bafite inkomoko muri Afurika, yashyizeho itariki uwo mutagatifu yizihirizwaho ari yo ya 14 Gashyantare.

Padiri Dushimimana ati, “ Mu by’ukuri, icyo yari agamije kwari ukugira ngo avaneho gahoro gahoro umunsi mukuru wa gipagani wari usanzwe wizihizwa kuri 15 Gashyantare, aho Abaromani bizihizaga ikigirwamana  cy’uburumbuke bitaga Lapercus».

Muri uwo munsi mukuru w’icyo kigirwamana, bakoreragamo imihango ya gipagani harimo kubyina bambaye ubusa no gukubita abagore ibiboko ku nda kugira ngo bazagire uburumbuke.

Ati «Icyakora kwizihiza umunsi wa Mutagatifu Valentin icyo gihe, ntaho byari bihuriye no kwizihiza urukundo. Wari umunsi wo kumwizihiza nk’uko abandi batagatifu bagira umunsi wabo wizihirizwaho».

Nyuma y’imyaka irenga igihumbi, ni ukuvuga muri 1496, ni bwo Papa Alexander wa VI yagize Valentin umurinzi w’abakundana. Kuva icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare wagizwe umunsi mukuru wo guhimbaza Mutagatifu Valentin, umurinzi w’abakundana. Kuva ubwo rero, kwizihiza uwo munsi w’abakundana ku munsi wa Mutagatifu Valentin bikwira isi yose.

Uko umunsi wa Saint Valentin ukwiye kwizihizwa

Ku bwa Padiri Prof. Dushimimana rero, ngo abakwiye kwizihiza uyu munsi by’umwihariko ni abashakanye n’abitegura kurushinga ariko bitabujije n’abandi bakundana.

Ati: “Kwizihiza umunsi wa Mutagatifu Valentin bikwiye kwibutsa abashakanye n’abitegura kurushinga igisobanuro cy’urukundo nyakuri. Bakibuka ko bagomba guhora bagaragarizanya  urukundo haba mu kubwirana amagambo meza ndetse no mu bikorwa byo kwitanaho, kugira ngo buri wese yumve ko ari uw’agaciro mu buzima bw’undi.”

Padiri Prof. Dushimimana akomeza avuga ko icyo Kiliziya iba itegereje ku bakundana ari ukugira urukundo nyakuri rutagarukira ku marangamutima, ahubwo “bakumva ko ari inzira ndetse n’umuhamagaro Imana yabahaye wo kwitagatifurizamo.”

Icyakora, Padiri Prof. Dushimimana avuga ko bamwe mu rubyiruko bafata urukundo uko rutari. Ati “Mu myumvire ya benshi mu rubyiruko, usanga bafata urukundo nko kwiyumvamo amarangamutima meza gusa, kwishimisha, gusohokana ndetse byanarimba bakaryamana. Urwo rukundo ruba ruregetse kandi ntirumara kabiri.”

Avuga ko urukundo rukwiye kwizihizwa ku munsi wa Saint Valentin cyane cyane ku bashakanye ari urushingiye kuri Kristu Yezu.

Ati “Duhereye ku buzima bwa Mutagatifu Valentin, uyu munsi ni uwo kongera gutekereza ku gisobanuro cy’urukundo rwuzuye, rutagarukira gusa ku marangamutima, ahubwo rurangwa no gushakira undi icyiza, ukagera aho wiyibagirwa, ukaba wakwitangira uwo ukunda. Uyu munsi wari ukwiye kwibutsa abashakanye bahanye isakaramentu ryo gushyingirwa ko urukundo umwe yasezeranyije undi ari yo nzira yo kwitagatifuza.”

Yongeraho ko kwerekana urukundo bidakwiye gutegereza umunsi wa Mutagatifu Valentin ahubwo ko bikwiye kuba ibya buri munsi.

Muri Kiliziya Gatolika, habayeho abatagatifu batandukanye bafite izina rya Valentin, ariko abazwi cyane ni 3, bose bahowe Imana kubera ukwemera kwabo kutajegajega.

Muri abo harimo Valentin wa Roma:  wishwe mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia; habayeho kandi Valentin wa Terni ndetse na Valentin w’umumaritiri wo mu majyaruguru ya Afurika, amateka ye akaba atazwi neza. Abo ba Valentin babiri ba mbere bakunze gufatwa nk’umuntu umwe ari we twizihiza ku wa 14 Gashyantare.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.