Saint Valentin ntabwo ari umunsi wo kuryamana – Kardinali Kambanda

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Kardinali Kambanda avuga ko umunsi w’abakunda (Valentine’s Day) atari umunsi wo kuryamana ku bantu bakundana ahubwo ari umunsi wo kwisuzuma mu rukundo rwiza rwubaka umuryango.

Ibi yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo mu kubungabunga umuryango no kurengera ubuzima n’uburere bw’abana, yabere i Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Gashyantare 2025.

Iyi nama yateguwe n’Urugaga ruhuza amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Antoine Karidinali Kambanda, Minisitiri w’uburinganire n’umuryango Uwimana Consolèe, Mufiti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, abihayimana ndetse n’abayoboke bo mu madini n’amatorero atandukanye.

Antoine Karidinali Kambanda yagaragajeko abantu batazi gutandukanya urukundo nyarwo ndetse n’urukundo rw’ibishuko ku munsi w’abakundana bityo agashimangira ko ari amakosa akomeye kuko bivamo ingaruka zitandukanye zirimo ihohoterwa n’ ubukwe bwa hutihuti.

Yagize ati “Iki ni icyumweru kirimo umunsi w’abakundana (Saint Valentin), ikintu kitubabaza ni uko abantu bazi uko uyu munsi ari uwo kuryamana (Imibonanopuzabitsina). Reka mbabwire ko iyo umuntu agukunda atagukorera icyo cyaha, ahubwo uyu aba ari umunsi wo gushyira hamwe, mutekereza ku rukundo rutegura umuryango mwiza.”

Karidinali Kambanda yongeraho bimwe mu bikorwa kuri uyu munsi akenshi bituruka ku irari ry’umubiri bityo hakabaho kwangiza umubiri w’umuntu, bityo akaba ariyo mpamvu Kiliziya, amadini n’amatorero bafashe umwanya wo kwigisha bajijura abantu ku rukundo.

Ati “Akenshi abantu baryamana kuri uyu munsi bituruka ku irari ry’umubiri ndetse no kwifuza umuntu, bityo rero muri iki cyumweru twatangiye ubukangurambaga mu madini, amatorero ndetse na Kiliziya, kugira ngo twigishe abantu kwirinda ibishuko ahubwo bagakurikira inyigisho zitangwa zizanabafasha kubaka umuryango.”

Umunsi w’abakunda, ni umunsi ngarukamwaka wizihizwa tariki 14 Gashyantare, ukaba uzaba kuri uyu wa Gatanu. Ibi kandi bitangajwe mu gihe abakiristu mu Rwanda hose bari mu cyumweru cyahariwe umuryango, aho hirya no hino mu gihugu hari gutangwa ubutumwa bushingiye kugukomeza umuryango ubereye igihugu.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads