Rulindo: Abantu 20 bahitanwe n’impanuka ikomeye y’imodoka

Abantu 20 ni bo bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu kuri uyu wa Kabiri.

Iyi bisi yari itwaye abantu 52, yakoze impanuka hagati ya saa saba na saa munani n’igice z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Gashyantare 2025 ubwo yari igeze mu Kagari ka Gako, Umurenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo ahazwi nko ku Kirenge.

Iyi modoka ngo yageze ku Kirenge irenga umuhanda iribarangura ku buryo ngo yaguye nko muri metero zirenga 800 uvuye ku muhanda.

Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zahise zitabara kugira ngo harebwe ko harengerwa ubuzima bwa bamwe mu bari muri iyi modoka.

Polisi ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’ipine ry’imbere ryaturitse noneho imodoka ita umuhanda wayo ihita ijya ku ruhande irabiranduka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukayiranga Judith, yabwiye RBA ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bitandukanye, aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izatanga ubufasha bwose bukenewe Ku miryango ifite ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka.

Imodoka yangiritse cyane

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads