Abarimo Elon Musk barashaka kugura OpenAI ifite ChatGPT

Itsinda ry’abashoramari riyobowe na Elon Musk ryatanze miliyari 97.4 z’amadolari zo kugura ikigo cya OpenAI, gikora ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (AI) rya ChatGPT.

Ibi byemejwe n’umwunganizi w’umuherwe Musk, Marc Toberoff ko kuri uyu wa mbere yatanze icyifuzo cyo kugura OpenAI ku buyobozi bw’iki kigo cy’ikoranabuhanga.

Icyo cyifuzo cya Musk gishobora kongera gukaza umwuka mubi umaze igihe hagati ya Musk na Sam Altman, umuyobozi wa OpenAI, ku bijyanye n’ejo hazaza h’iki kigo kigenzura ChatGPT iri ku isonga mu ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (AI).

Mu gusubiza kuri icyo cyifuzo cya Musk n’itsinda rye, Altman yahise yandika ku rubuga rwa X ati: “oya urakoze ariko tuzagura twitter kuri miliyari 9.74 z’amadolari niba ubishaka.”

Musk na Altman bafatanije mu gushinga OpenAI muri 2015 nk’ikigo kidaharanira inyungu, ariko umubano wabo bombi waje kuzamo agatotsi nyuma y’uko Musk asohotse muri icyo kigo muri 2018, ndetse Musk yaje no gushing ikigo gihanganye nacyo cyitwa xAI muri 2023.

Bivugwa ko Altman ari gutegura uko ikigo cye cyahinduka ikigo giharanira inyungu, kikava ku kuba ikigo kidaharanira inyungu – igikorwa Musk asobanura nk’ikimenyetso ko ikigo cyaretse intego yacyo yo guteza imbere AI ku nyungu z’abantu.

Icyakora, OpenAI isobanura ko guhinduka ikigo cyinjiza inyungu ari ngombwa kugira ngo kibone amafaranga akenewe mu guteza imbere uburyo bugezweho bw’ubwenge bukorano.

Icyifuzo cyo kugura OpenAI gishyigikiwe n’ikigo cya Musk cy’ubwenge bukorano, xAI, hamwe n’ibigo bitandukanye by’ishoramari, birimo Baron Capital Group na Valor Management.

Mu magambo ye, Musk yagize ati: “Igihe kirageze ngo OpenAI isubire ku mwanya wo kuba ikigo cya AI gikora ku nyungu rusange kandi kigashyira imbere umutekano nk’uko cyari gisanzwe. Turajwe ishinga no kubona bibaye.”

Icyifuzo cya miliyari 97.4 z’amadolari kiri hasi cyane ugereranyije n’agaciro ka miliyari 157 z’amadolari OpenAI yabarirwaga mu Ukwakira 2024. Ni mugihe kandi hari andi makuru avuga ko agaciro k’iki kigo ubu kageze kuri miliyari 300 z’amadolari.

Gusa ibyo ntibiteye impungenge iri tsinda ry’abashoramari kuko Toberoff yavuze ko itsinda ryiteguye kugeza cyangwa kurenza agaciro OpenAI ibarirwa.