Ku wa Kabiri, muri Sicile i Palermo, abantu barenga 130 batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe na polisi y’u Butaliyani mu rwego rwo guhashya ababarizwa mu ba mafia.
Iyi mibare yagaragaje ko abafashwe biganjemo abibumbiye muri Costa Nostra nk’umwe mu mutwe w’aba mafia ukomeye muri iki gihugu, bikomeza kugaragaza imbogamizi ku mutekano w’u Butaliyani.
Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’igipolisi cya Carabinieri ngo abatawe muri yombi bakekwaho ibyaha birimo gucuruza ibiyobyabwenge, kugerageza kwica, ubwambuzi bw’amafaranga ku gahato, gukina imikino y’amahirwe binyuranyije n’amategeko ndetse no gutunga intwaro mu buryo butemewe.
Abandi bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi ni 33 bari basanzwe bafungiye mu magereza atandukanye yo muri iki gihugu.
Polisi ivuga ko kandi abamafia bongeye kugira ububasha ugereranyije n’imyaka yashize, ubwo umujyi wa Sicile wari uyobowe n’itsinda ryaturukaga i Corleone.
Uyu mujyi ukaba uherereye hirya gato ya Palermo ahavutse abayobozi bakomeye b’abamafia Toto Riina na Bernardo Provernzano.
Kuri ubu imikorere y’aba mafia yarahindutse ugereranije na kera kuko ubu bakoresha ikoranabuhanga rigezweho aho bajyana telefoni mu magereza bagakomeza gutanga amabwiriza ku bayobozi badafunze ibikorwa bigakomeza nk’ibisanzwe.
Ikindi kandi ngo bakomeje gucengeza amatwara mu bana bakiri bato.
Mu butumwa bwatanzwe na Polisi kuri iyi ngingo bwagiraga buti “Hari aho twasanze umusore mushya arimo guhabwa “amasomo ya mafia” n’umwe mu bayobozi bayimazemo igihe.
Ubutumwa bwa polisi bukomeza bugira buti “Uwo mwarimu yatanze amabwiriza arambuye kuri uwo musore, amwereka uko akwiye kwitwara mu gihe ari kwaka amafaranga ku gahato, ndetse amugira inama y’uburyo agomba kwitwara imbere y’abayobozi ba mafia.”
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, mu butumwa yanyujije kuri X, yashimye itabwa muri yombi ry’aba ba mafia ndetse, agaragaza ko iki ari “Ikimenyetso gikomeye cy’uko intambara yo kurwanya abamafia itahagaze kandi itazahagarara.”
Kugeza ubu mu Butaliyani habarizwa imitwe y’aba mafia itatu ikomeye ariyo Cosa Nostra, Camorra na Ndrangheta.
Naho ubushakashatsi bwakozwe na Stasita mu 2023 bugashyirwa hanze mu kwezi kw’Ukwakira 2024, bwagaragaje ko muri iki gihugu habarizwa imitwe y’abamafia 101.