DR Congo: Inyeshyamba za CODECO zishe abarenga 50 mu ntara ya Ituri

Abarwanyi bitwajwe intwaro mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bishe abaturage barenga 51 mu bitero byabaye ku wa Mbere, nk’uko abategetsi bo muri ako gace babitangaje kuri uyu wa Kabiri.

Umuyobozi w’itsinda ry’imidugudu ya Djaiba, Jean Vianney, yavuze ko inyeshyamba za CODECO ari zo zagabye icyo gitero cyabaye ku wa Mbere, bakoresheje imbunda, imipanga ndetse banatwika amazu yuzuyemo abantu.

Vianney yagize ati: “Hariho abantu bakomeretse, benshi batwikiwe munzu zabo barapfa.”

Yakomeje yemeza ko abapfuye bageraga kuri 51 ariko ahamya ko uyu mubare ushobora gukomeza kuzamuka.

Floribert Byaruhanga, umudepite w’agace ka Djugu, yavuze ko muri uyu mubare w’abapfuye, harimo abana 18.

Umuvugizi w’ingabo mu Ntara, Jules Ngono yavuze ko abasirikare bagerageje gutabara ariko bahageze batinze kugira ngo barinde ubwo bwicanyi.

Uyu muvugizi yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters kuri telefoni ati “Ibyabaye ku itsinda rya Djaiba ni ibintu bibi cyane mu bijyanye n’impfu z’abaturage bacu, kandi turabyamaganye cyane.”

Mu ijoro ryabanjirije iryabereyeho ubu bwicanyi, izi nyeshyamba zagabye igitero ku nkambi y’abantu bakuwe mu byabo imbere mu gihugu ariko bateshwa n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro, MONUSCO.

CODECO ni umwe mu mitwe myinshi yitwara gisirikare ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, Bivugwa ko imitwe iri muri iki gihugu irwanira ubutaka n’umutungo kamere ukungahaye muri iki gice cya Congo.

Umutwe witwara gisirikare wa CODECO ni itsinda ry’abarwanyi baturuka mu muryango wa Lendu, bashinjwe na UN mu bihe byashize ibitero by’urugomo, akenshi ku baturage ba Hema mu ntara ya Ituri.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads