Muhanga: Abikorera biteguye gushimisha abakundana

Mu gihe habura amasaha make kugira ngo abakundana bahimbaze umunsi mukuru wa Mutagatifu Valantin, bamwe mu bikorera bo mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko biteguye gushimisha abashaka kugaragariza urukundo abo bakunda.

Bamwe muri abo harimo abanyama-hoteli bavuga ko bateguriye abakundana serivisi nyinshi zihariye zigenewe uwo munsi.

Abashyiriweho izo serivisi barimo abashakanye, abana n’urubyiruko.

Jacqueline Mukagatare uyobora ‘Splendid hotel’ avuga ko biteguye kwakira abantu muburyo budasanzwe.

Yagize ati “Saint Valentin tuyiteguye neza, turifuza kwakira abantu mu buryo bwiza buzabafasha kwishimana n’abo bakunda.”

Mukagatare akomeza avuga ko bashyizeho uburyo bwo korohereza abakiriya kugira ngo bishimane n’ababo.

Ati “Abakundana babiri ‘couple’ bashobora kwishyura amafaranga ibihumbi 30 bagahabwa icyo kurya ndetse nicyo kunywa. By’umwihariko tuzaba dufite n’abantu babacurangira umuziki mwiza ‘live music’.”

Uretse muri Splendid Hotel, abakundana, imiryango bashobora gusohokera kandi kuri Hôtel Saint-André Kabgayi.

Padiri Prosper Niyonagira uyobora iyi hoteli avuga ko nabo bahishiye byinshi abazahasohokera.

Ati “Dufashe nk’urugero ku bakundana bamaze kubana, abakiri mu rugendo ndetse n’ababyaye, nko kuri serivisi yo koga muri Piscine, bose twarabazirikanye kuko hari amafaranga agaragara twagabanyijeho.”

Agaruka kuri ibi biciro byagabanyijwe yagize ati “Ubusanzwe couple koga muri piscine byari ibihumbi 5000 naho ku bana byari 1500 ariko ubu byabaye ibihumbi 4000 ku bakuru ndetse n’1000 ku bana.”

Si ibyo gusa kuko ngo n’aho abana bakinira hagabanyirijwe ibiciro. Ati “bari basanzwe bishyura ibihumbi 5000 ariko ubu bazishyura 4000.”

ICK News yifurije abasomyi bayo kugira umunsi mwiza w’abakundana, mukomeze mukunde gusoma ICK News.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.