Liberia: Perezida yahagaritse abayobozi barenga 450 bazira kutamenyekanisha umutungo

Perezida wa Liberia, Joseph Boakai, yahagaritse ku kazi abakozi barenga 450 bakuru mu nzego za leta, barimo abaminisitiri, kubera kutamenyesha umutungo wabo ku kigo kirwanya ruswa.

Ibiro bya perezida bitangaza ko aba bayobozi ngo bazahagarika akazi kabo ndetse ntibazanahembwa keretse mu gihe bamenyekanishije umutungo wabo.

Boakai yavuze ko abo bayobozi barenze ku mahame agenga imyitwarire y’abayobozi ba Leta kubera kutagaragaza ibyo batunze.

Perezida, wari warasezeranyije kurwanya ruswa ubwo yinjiraga mu biro umwaka ushize, yavuze ko kutubahiriza ibi bisubiza inyuma imbaraga zo kurwanya ruswa no kubiryozwa.

Perezida Boakai mu butumwa yatanze yagize ati: “Abakozi ba Leta baributswa ko kumenyekanisha umutungo atari inshingano z’amategeko gusa, ahubwo ko ari n’ingamba zifatika zo guteza imbere gukorera mu mucyo no kugarura ikizere abaturage bagirira inzego za Leta.”

Mu bahagaritswe harimo abaminisitiri bashinzwe uburezi n’ubuzima, ndetse n’intumwa zidasanzwe z’ubukerarugendo n’ishoramari.

Harimo kandi abayobozi bakorera muri ‘executive mansion’, aho perezida atuye, n’abayobozi b’uturere.

Itegeko risaba abakozi ba Leta bose gutangaza umutungo wabo mbere yo gutangira imirimo yabo n’igihe bavuye mu myanya yabo muri guverinoma.

Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa muri Liberia (LACC) yashyize ahagaragara urutonde rw’abayobozi 457 bose bagizweho ingaruka n’iki cyemezo, ivuga ko ibikora nk’uko amategeko abiteganya.

Muri Nyakanga umwaka ushize, perezida yatangaje ko agiye kugabanya umushahara we ku kigero cya 40%, avuga ko yizera ko azashyiraho urugero rw’imiyoborere inoze kandi akerekana ubufatanye n’abanya-Liberia.

Guverinoma y’umukuru w’igihugu wabanje, George Weah, yashinjwe ibirego bya ruswa no gusesagura umutungo, ibyateje imyigaragambyo ikomeye mu gihe ikiguzi cyo kubaho cyazamukaga muri iki gihugu.

Iki cyemezo cya perezida Boakai nticyavuzweho rumwe.

Umusesenguzi mu bya politiki, Abdullah Kiatamba, yatangarije ikinyamakuru Front Page Africa cyo muri Liberia ko ashyigikiye imyitwarire ya perezida yo kurwanya ruswa, ariko akagaragaza impungenge ku bibazo bamwe mu bakozi ba leta bahura nabyo mu kumenyekanisha umutungo wabo.

Umuryango utegamiye kuri leta Solidarity and Trust for a New Day wasobanuye ko icyemezo cya perezida Boakai kidahagije.

Uyu muryango wagize uti: “Guhagarika abo bayobozi ukwezi kumwe gusa ni ikimenyetso kidafite ishingiro, kuko nta muntu ukomeye uzabifata nk’ibikomeye.”