Mu mukino w’Ikirarane cy’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’ u Rwanda (APR FC) yatsinze Musanze FC igitego 1-0.
Uyu mukino utarakinwe kubera ko APR FC yari mu mikino ya CAF Champions League wabereye ku kibuga cya Musanze (Ubworoherane) kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 04 Mutarama 2025.

APR FC yatangiye yataka cyane gusa Musanze icungira ku mipira yihuta iturutse inyuma n’ubwo ntacyo byatanze kuko APR yakomeje kwataka ibifashijwemo na Gilbert Mugisha ndetse na Kwitonda Allain.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri APR FC yatangiranye impinduka kuko yatatse cyane, ibyaje kuyifasha kuko ku munota wa 71 APR yabonye penaliti.
Ni Penaliti yatewe no kuba Kwizera Tresor wa Musanze yakoze umupira n’akaboko mu rubuga rw’amahina, maze Mugisha Gilbert atsinda igitego cya mbere cya APR FC. Uyu mukino wanaje kurangira ari 1-0.
Ku rundi ruhande, mukeba wa APR FC yari yacakiranye na Police FC mu mukino watangiye Saa 18:00.
Rayon Sports yashakaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze iyobore urutonde rw’agateganyo, yatangiye irusha cyane Police FC mu buryo bw’imikinire, ihusha uburyo bwinshi imbere y’izamu gusa amahirwe akomeza kuba macye.

Police FC yacungira ku bakinnyi bayo bakuru barimo Muhadjiri bikomeza kwanga maze myugariro wa Rayon Youssou Diagne ku munota wa 45′ atsinda igitego, ndetse igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri cy’uyu mukino, umutoza wa Police Mashami Vicent yatangiranye impinduka akuramo Muhadjiri ashyiramo Mugisha Didier kugira ngo akomeze ubusatirizi gusa abasore ba Robertinho bakomeza gutera igitutu Police bityo ku munota wa 62′ Adama Bagayogo atera ishoti riremereye birangira riruhukiye mu nshundura z’izamu rya Police FC.
Umukino wakomeje Police FC ikomeza gucika intege mu kibuga, uburyo bwo kwataka buba buke, ndetse umukino uza kurangira ari ibitego 2 bya Rayon Sports ku busa bwa Police FC.
Nyuma y’iyi mikino, Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 36, APR FC iba iya kabiri n’amanota 28, As Kigali yatsinze Gasogi United 2-1 nayo ni iya gatatu n’amanota 26 mu gihe Police FC ari iya Kane n’amanota 23.
