HMPV: Ibyo wamenya kuri Virusi ikomeje gukwirakwira mu Bushinwa

Hirya no hino mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje kuvugwa ikwirakwira ry’ubwandu bw’igisa nibicurane kizwi nka Human Metapneumovirus (HMPV) mu Bushinwa, gusa inzego z’ubuyobozi ntizirabyemeza.

Raporo zitangwa n’Ikigo cy’Ubushinwa gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara (Chinese CDC) zerekana ko ibipimo by’indwara nyinshi zifite ibimenyetso nk’iby’ibicurane byazamutse mu Bushinwa, hashingiwe ku makuru yari ahari kugeza mu cyumweru cya nyuma cya 2024.

Ayo makuru agaragaza ko icyorezo cy’ibicurane ari cyo kiri imbere, kuko 30.2% by’ibipimo byagaragaje ko ari ibicurane, kikaba cyarazamutseho 6.2% ugereranyije n’icyumweru cyabanje.

Muri bo, 17.7% bajyanwe mu bitaro kubera indwara zikomeye z’ubuhumekero basanze barwaye.

Nubwo bimeze bityo, ayo makuru agaragaza kandi ko HMPV iri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’izindi ndwara zifite ibimenyetso nk’iby’ibicurane, zirimo COVID-19, rhinovirus, na adenovirus.

6.2% by’ibipimo by’indwara z’ubuhumekero bigaragaza HMPV, naho 5.4% by’abarwayi bajyanwe mu bitaro kubera indwara z’ubuhumekero basanze bafite HMPV.

Human metapneumovirus (HMPV) ni virusi ishobora gutera indwara ifite ibimenyetso nk’iby’ibicurane mu bantu b’ingeri zose, nubwo hari bamwe bafite ibyago byinshi byo kuyandura cyane, barimo abana bato, abantu bakuze, n’abafite ubudahangarwa bw’umubiri buke.

Iyi virusi yabonetse bwa mbere mu 2001, ariko iherereye mu muryango umwe na virusi yitwa Respiratory Syncytial Virus (RSV), indi virusi nayo ifite ibimenyetso nk’iby’ibicurane.

Nk’uko bigenda ku zindi virusi zisa, HMPV ikwirakwira hagati y’abantu biciye mu matembabuzi ava mu kwitsamura cyangwa gukorora, binyuze mu guhura n’undi muntu nko guhoberana cyangwa gusomana, ndetse no gukoranaho ahantu harimo iyo virusi hanyuma ukikora ku munwa, ku izuru cyangwa mu maso.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe n’ibicurane n’indwara zisa, HMPV ikwirakwira mu gihe cy’itumba n’itangira ry’icyi.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara (CDC) gitanga inama zitandukanye zo kwirinda iyi virusi, zirimo; gukaraba intoki kenshi ukoresheje isabune n’amazi, kwirinda kwikora mu maso ukoresheje intoki zidakarabye, kwirinda guhura bya hafi n’abantu barwaye.

Abafite ibimenyetso nk’iby’ibicurane basabwa gukinga umunwa igihe bakorora cyangwa bitsamura, gukaraba intoki kenshi n’isabune n’amazi, kwirinda gusangira ibikoresho byo kurya nk’ibikombe cyangwa ibikoresho byo mu gikoni, kwirinda gusomana n’abandi, no kuguma mu rugo kugeza bakize.

Kugeza ubu, iyi virusi nta muti cyangwa urukingo byihariye igira.

Kugeza ubu, nta makuru ahagije ava mu nzego zizewe yerekeranye n’ubukana n’uburyo iyi virusi yaba ikwirakwira mu Bushinwa, bityo ntibyoroshye kuvuga niba hari ibyago byo kuba icyorezo cy’isi yose.

Ariko, kubera ko iyi virusi isanzwe ikwirakwira mu baturage bo mu Bushinwa, muri Amerika, no mu bindi bihugu, hari ubudahangarwa (herd immunity) bwinshi kuri yo kurusha izindi virusi nshya zagiye zibaho nk’icyorezo cya COVID-19.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads