Kuri uyu wa Gatatu, Vatikani yavuze ko Papa Fransisiko umaze iminsi itandatu mu bitaro bya Agostino Gemelli Polyclinic i Roma kugira ngo avurwe indwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero, arwaye umusonga mu bihaha byombi.
Ibi byagaragaye nyuma y’isuzuma ryimbitse ryamukorewe hifashishijwe CT scan, nyuma bisaba ko ahindurirwa imiti.
Kugira umusonga mu bihaha bishobora gutwika no gukomeretsa ibihaha byombi bigatuma guhumeka bigorana.
Umukozi wa Vatikani, utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara kubera ko ataherewe uburenganzira bwo kuvuga ku byerekeye ubuzima bwa Papa, yavuze ko kuri uyu wa Gatatu Papa Francis atari ku byuma bifasha guhumeka, kuko yabasha guhumeka.
Uyu mukozi yakomeje avuga ko papa yashoboye kuva mu buriri akicara mu ntebe mu cyumba cye cy’ibitaro.
Biteganijwe ko Vatikani iza gutanga andi makuru ku buzima bwa papa mu ijoro ry’u munsi.
Ku wa 14 Gashyantare 2025 ni bwo Papa Fransisiko yajyanwe mu bitaro, aho yari ari gukurikiranwa ku ndwara y’ibihaha izwi nka ‘bronchite’ nk’uko Vatikani yari yabitangaje.
Ku wa 17 Gashyantare 2025 Vatikani yongeye gutanga amakuru mashya ku buzima bw’uyu Mushumba w’imyaka 88, aho yavuze ko akomeje kuremba ndetse ko yasanzwemo ‘infection polymicrobienne’ ifata inzira y’ubuhumekero.
Papa Fransisiko yakunze kurangwa n’uburwayi butandukanye kuva akiri muto, kuko nko muri 2023 yarwaye indwara ya ‘abdominal hernia’, ibyatumye abagwa. Yigeze kandi kurwara ‘pleurésie’ bituma igice cy’igihaha cye cy’iburyo gikurwaho ubwo yari afite imyaka 21 gusa.
