Uganda yatangaje ko abarwayi umunani ba Ebola bari basigaye mu bitaro bamaze gusezererwa.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda ndetse byemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryavuze ko gukira kw’aba barwayi ari intambwe ikomeye kandi igaragaza uburyo Uganda yahise ifata ingamba zihuse zo guhangana n’icyo cyorezo.
Abenshi mu barwayi ba Ebola bavurirwaga ku bitaro bikuru by’icyitegererezo biherereye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala.
Tariki ya 30 Mutarama 2025 nibwo hatangajwe ko iki cyorezo cyongeye kugaragara mu gihugu cya Uganda, nyuma yo guhitana umuganga umwe.
Icyo gihe hatangiye gushakishwa abantu bose bahuye n’uwo muganga haherewe ku bavandimwe be, nabo basanzwemo iki cyorezo.
Kuva icyo gihe, abarenga 260 barakurikiranywe kuko aribo isuzuma ryagaragazaga ko bahuye n’uwahitanywe nacyo.
Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Jane Ruth Aceng, avuga ko kugeza ubu abagera kuri 90 muri bo barangije igihe bari bahawe cyo kuba mu kato aho bakurikiranwaga ngo barebwe niba bagaragaza ibimenyetso bya Ebola.
Kugeza ubu nta rukingo ruhari rwemewe ku bwoko bwa Ebola buzwi nka Sudan, ari na bwo bwagaragaye mu Uganda.
Icyakora bwa Uganda buvuga ko bwatangije ubushakashatsi bw’ubuvuzi bugamije gusuzuma ubushobozi n’imikorere y’urukingo rukiri mu igeragezwa, nk’imwe mu ngamba zo guhagarika ikwirakwira ry’iyo virus.
Icyorezo cya Ebola cyaherukaga muri Uganda muri Nzeri 2022 aho cyahitanye abantu 55.
Ebola ni indwara yandura binyuze ku gukoranaho n’amatembabuzi y’umuntu wanduye cyangwa ibikoresho byanduye. Ibimenyetso byayo birimo; umuriro, kuruka, impiswi, ububabare bw’imitsi ndetse rimwe na rimwe umuntu ashobora kuva amaraso imbere no hanze.
