Kamonyi: Hatangijwe gahunda yo kuvugurura urutoki

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Gashyantare 2025 mu karere ka kamonyi hatangijwe gahunda yo kuvugurura urutoki rushaje abaturage bigishwa uko bazavugurura insina ndetse hanaterwa insina za kijyambere.

Iki gikorwa cyatangiriye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Mpushi, Umurenge wa Musambira, aho abaturage baranduye insina zishaje ndetse bakanicira izindi kugira ngo zigire umusaruro mwiza.

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bavuze ko mbere bahingaga urutoki nta buryo buhamye bwo kurwitaho, ariko ubu bamaze gusobanukirwa uko barurinda kugira ngo rutange umusaruro ushimishije.

Uwimana Samuel, umwe mu bahinzi, yagize ati: “Urutoki rwacu twaruhingaga nk’uko duhinga ibishyimbo ari ibyo kuramira urugo, agatoki keze tukarya ako ariko nta bindi twitayeho ugasanga ntitubona umusaruro. Nyuma y’aya masomo rero, tweretswe ko hari ibyo tutakoraga tugiye kwitaho nko kuzifumbira, kuzicira ndetse naho dufite insina mbi tukazirandura tugatera inziza.”

Nyandwi Paul nawe yagize ati: “Twajyaga duhinga urutoki mu buryo budatanga umusaruro kuko twafataga insina yose ari ndende tugacukura akobo gatoya tugashyiramo twarangiza tugasubiranya yewe nta n’ifumbire. Icyo twakoraga ni ugusukaho ivu gusa ugasanga rero duhomba ariko ibyo tubonye uyu munsi bitumye hari icyo twunguka ubu tugiye kujya tubikora neza kandi twizeye umusaruro.”

Mukiza Justin, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Kamonyi

Mukiza Justin, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Kamonyi avuga ko iyi gahunda igamije gufasha abaturage kongera umusaruro, urutoki rukabasha gutanga inyungu ihagije.

Ati:”Akarere ka Kamonyi kera ibihingwa bitandukanye, harimo n’urutoki. Ubu turashaka gushyira imbaraga mu kuvugurura urutoki kugira ngo rutange amafaranga menshi. Niba igitoki kimwe cyera ibiro 100, tugomba gukora ku buryo no ku cyari gisanzwe gifite umusaruro muke twakitaho neza maze tukagira umusaruro urambye kandi ufatika.”

Uyu muyobozi kandi yakuyeho impungenge z’abibaza niba insina zitazaboneka avuga ko birimo gukorana n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) ariko kandi n’abaturage bakazoroza bagenzi babo imbuto nziza nk’uko bijya bikorwa muri gahunda ya Gira Inka n’izindi.

Hegitari zisaga 1,400 nizo zihinzeho urutoki mu Karere ka Kamonyi, ariko intego ni uko zizagera kuri hegitari 3,000 kugeza muri 2027. Kamonyi ifite abajyanama b’ubuhinzi 317 bangana n’imidugudu yose igize aka karere ndetse n’abafashamyumvire 72 bahuguriwe ubuhinzi bw’urutoki bazafasha mu ishyirwamubikorwa ry’iyi gahunda.