Umwami w’u Bwongereza yasuye Papa Fransisiko

Kuri uyu wa Gatatu , itangazo ryashyizwe hanze  n’ingoro y’ubwami bw’u Bwongereza  Buckingham Palace, ryatangaje ko Umwami Charles III n’Umwamikazi Camilla bamaze iminsi i Roma mu ruzinduko rw’akazi, bagiranye ibiganio by’ihariye  na Papa Fransisiko, aho yabifurije isabukuru nziza  y’imyaka 20 bamaze bakoze ubukwe.

Umwami n’Umwamikazi bavuze ko “bashimishijwe no kuba Papa yari ameze neza ku buryo yabashije kubakira,  kandi ko bishimiye cyane kugira  amahirwe yo kumugezaho ibyifuzo byabo mu buryo bw’imbonankubone.”

Uku guhura byabaye ku munsi wa gatatu w’uruzinduko aba bombi bakomeje kugirira mu Butaliyani.

Uyu muhuro kandi uje nyuma y’uko Umwami n’Umwamikazi b’u Bwongereza bari bifuje guhura na Papa Fransisiko inshuro zitandukanye  gusa ntibyakunda kubera ibibazo by’uburwayi.

Indi nkuru wasoma: Papa Fransisiko yavuye mu bitaro yari amazemo ibyumweru bitanu

Ifoto yasangijwe abakurikira urubuga rw’umuryango w’Ibwami rwa X yaherekejwe n’ubutumwa bugira buti:”Che occasione speciale”, bishatse kuvuga ngo “ni umunsi udasanzwe”.

Itangazo ryakomeje rigira riti: “Umwami n’Umwamikazi bakozwe k’umutima n’amagambo yuje urugwiro ya Papa ku isabukuru y’imyaka 20 y’ubukwe bwabo, kandi ni iby’agaciro gakomeye kuba baragize amahirwe yo kumugezaho ibyifuzo byabo mu buryo bw’imbonankubone”.

Nk’uko bitangazwa na Vatikani, ngo Papa akomeje kugaragaza ibimenyetso byo gukira buhoro buhoro.

Mu bindi aba bayobozi baganiriye harimo kwifurizanya gukira vuba ku mpande zombi dore ko umwami Charles mu minsi ishize yazahajwe cyane n’indwara ya kanseri naho Papa Fransisiko we akaba avuye mu bitaro mu minsi mike kubera indwara zifite aho zihuriye n’ubuhumekero zari zamwibasiye.

Indi nkuru wasoma: Vatikani yatangaje uburwayi bwa Papa Fransisiko

Uretse ibyo kandi habayeho guhana impano z’ibanga hagati ya Papa Fransisiko n’abashyitsi baturutse mu muryango w’Ibwami.

Nyuma yo gusura Papa, Umwami Charles n’Umwamikazi Camilla, bakomereje ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’ubukwe bwabo mu musangiro wari wateguwe n’Ubuyobozi bw’Ubutaliyani bakirwa na Perezida w’U Butaliyani, Sergio Mattarella.

Mu rwego rwo kwishimira uko byagenze, Umwami yagiye asetsa  abamwakiriye mu Ngoro ya Quirinale, avuga ko we na Camilla bishimiye uburyo batekereje gukora ibirori nk’ibi ku isabukuru yabo.

Yagize ati: “Ni ukuri mwakoze cyane Bwana Perezida, kuba mwarateguye iri funguro rito ryuje urukundo, ririmo n’amatara y’urumuri, rigenewe abantu babiri gusa…”

Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu 150 barimo umuririmbyi Andrea Bocelli, umutetsi w’ibiryo byakirijwe abashyitsi, Giorgio Locatelli, ny’iri hoteli Rocco Forte, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza David Lammy.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.