Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko arenga miliyoni 570 z’Amadolari ya Amerika yakoreshejwe n’abanyamahanga imbere mu Rwanda binyuze mu bicuruzwa na servisi baguze imbere mu Rwanda muri 2024.
NISR itangaza ko muri 2024 abanyamahanga bakoresheje miliyoni 579.5 mu bikorwa bijyana n’ingendo zabo imbere mu Rwanda. Aya mafaranga yavuye kuri 563.8 abanyamahanga bari barakoresheje muri 2023.
Ubu bushakashatsi ni incamake y’ukuntu serivisi z’ingendo cyangwa se amafaranga abashyitsi bakoresha mu Rwanda, yahindutse mu myaka n’ibihembwe.
Ingendo z’iminsi mikuru ni zo zikomeza kuza ku isongo mu kwinjiriza amafaranga u Rwanda, zigakurikirwa n’ingendo zo gusura inshuti n’imiryango ndetse n’ingendo zijyanye n’ubucuruzi.
Iyi raporo igaragaza ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe hagati ya tariki ya 1 Ugushyingo 2024 na 30 Mutarama 2025, bugaragaza ko abakoreye ingendo mu Rwanda baguze ibintu na serivisi bibarirwa muri miliyoni $126,1 mu gihembwe cya kane cya 2024.
Ubu bushakashatsi bukusanya amakuru ajyanye n’amafaranga abanyamahanga bakoresha bagura ibicuruzwa na serivisi mu gihe bamara mu Rwanda, ndetse n’amafaranga abaturage bo mu Rwanda bakoresha mu ngendo zo mu mahanga.
Ubushakashatsi bwakusanyije amakuru avuye mu ngeri zinyuranye z’abagenzi, asesengura amafaranga yakoreshejwe mu byiciro bikomeye, birimo amacumbi, ibiryo n’ibinyobwa, ingendo, guhaha, imyidagaduro, gutembera, amafaranga ajyanye n’uburezi, amafaranga ajyanye n’ubuzima, n’andi akoreshwa ku bindi, usibye amafaranga akoreshwa mu ngendo mpuzamahanga.
Hagati aho, raporo yerekana ko mu 2024, Abanyarwanda bakoresheje miliyoni 363.8 z’amadolari muri serivisi zijyanye n’ingendo mu bindi bihugu.
Ubushakashatsi busobanura ko kubera iyo mpamvu, u Rwanda rwinjije miliyoni zisaga 215.6 z’amadolari muri serivisi z’ingendo.
Mu gihembwe cya kane cya 2024, amafaranga yavuye muri serivisi z’ingendo abarirwa muri miliyoni 126.1 z’amadolari, aho ingendo zo mu biruhuko by’iminsi mikuru zinjije miliyoni 56.2 muri yo.
Ku rundi ruhande, abaturage bo mu Rwanda bishyuye mu mahanga amafaranga ya serivisi z’ingendo abarirwa muri miliyoni 91.0 z’amadolari mu gihembwe cya mbere cya 2024, aho miliyoni 36.3 muri zo yakoreshejwe ahanini mu njyendo z’ijyendanye n’ubucuruzi.
Mu gihembwe cya kane cya 2024, u Rwanda rwakiriye abashyitsi 76,438 baturutse hanze y’igihugu banyuze mu nzira y’ikirere ndetse n’abashyitsi 248,646 banyuze ku butaka.
Muri icyo gihe kandi, abaturage b’u Rwanda bangana na 56,324 bagarutse mu gihugu bavuye mu mahanga, bakoresheje inzira y’ikirere, mu gihe 339,110 bagarutse bifashishije inzira z’ubutaka.
Iyi raporo isaba abashinzwe gufata ibyemezo, abacuruzi, n’abandi bakoresha amakuru, gushingira ku byavuye muri iyi raporo mu gufata ibyemezo bishingiye ku kuri.
