Umutekano n’ikoranabuhanga byongerewe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero

Mu rwego rwo kurushaho gufasha abitabira ingendo nyobokamana i Vatikani muri uyu mwaka wa Yubile y’imyaka 2025 ishize Jambo yigize umuntu, ubuyobozi bwa Fabric of St. Peter bwatangaje ko hari imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga n’udushya muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma.

Fabric of St. Peter ni ishami rishinzwe kubungabunga no gusana Bazilika ya Mutagatifu Petero hamwe n’ibice biyikikije.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, hatangajwe ibikorwa byakozwe mu kuvugurura iyi bazilika ndetse no gushyiraho uburyo bushya bwo gucungira umutekano, burimo n’umushinga w’icyitegererezo wo gukura abantu mu nyubako igihe habaye impanuka cyangwa ibibazo byihutirwa.

Mu bikorwa byakozwe harimo gusana ibimenyetso ndangamateka birimo n’imva za ba Papa Paul III na Urban VIII. Hanavuguruwe uburyo bwo kumurika aharuhukiye abapapa mu byumba bya arkeoloji no mu ndaki ya Vatikani (Vatican Grottoes).

Uburyo bushya bwo guhungusha abantu bwakozwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Butaliyani n’ubuyobozi bwa Leta ya Vatikani.

Kardinali Mauro Gambetti, ushinzwe Bazilika ya Mutagatifu Petero, yavuze ko ibi bikorwa byose bigamije “kwita ku buzima n’umutekano w’Abakristu bahakorera ingendo Ayobokamana n’abahasura muri rusange.

Bazilika ya Mutagatifu Petero yakira abashyitsi bagera kuri miliyoni 12 buri mwaka.

Kardinali Gambetti yavuze ko bigomba kwitabwaho by’umwihariko. Ati: “Ni ngombwa kwemeza ko abahagera bose bumva batekanye kandi bahawe ikaze.”

Yakomeje agira ati: “Uburyo bushya bwo gukura abantu mu nyubako igihe habaye ikibazo ni ikimenyetso cy’umutima wa gishumba wita ku buzima n’umutekano w’abemera bose n’abashyitsi.”

Yasobanuye ko uburyo bushya bwo gucunga isohoka ry’abantu muri bazilika buzazana impinduka nziza, haba mu bijyanye n’umutekano no mu bwisanzure bwo kugenda.

Cardinal Gambetti ati: “Turashaka gusubiza ibyo twahawe n’ibihe, kandi tugaharanira kurinda umuco n’umurage w’iri teraniro ryera, by’umwihariko muri uyu mwaka wa Yubileyo.”

Cardinal Gambetti yashimiye byimazeyo abafatanyabikorwa barimo Knights of Columbus bagize uruhare mu gusana Vatican Grottoes, hamwe n’ikigo Safavi Philanthropic Institute cyatanze umusanzu mu kunoza uburyo bwo kwita kuri icyo gice cy’amateka.

Stefano Marsella, umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Ubwikorezi mu rwego rw’Abazimyamuriro b’u Butaliyani, yagaragaje ko gahunda nshya yihariye y’umutekano izafasha cyane mu bihe by’amasengesho y’umwaka wa Yubile no mu minsi yakira abantu benshi, mu rwego rwo kugabanya ibyago byatezwa n’ibibazo bihutirwa.

Yatangaje ko hakorwa imyitozo ishingiye ku bushakashatsi bwimbitse bwakorewe inzira zose zo gusohoka muri bazilika.

Iki gikorwa cyatangiye hakoreshejwe ikoranabuhanga rihanitse ryo gusuzuma inyubako hifashishijwe laser scanners, ryifashishijwe n’inzobere z’abazimyamuriro kugira ngo haboneke igishushanyo nyakuri cya bazilika.

Nyuma hifashishijwe porogaramu zihariye zabashije kwigana imyitwarire y’abantu n’imiterere y’aho banyura, hakagaragazwa ahashobora kuba imbaga n’ahashobora gutinda abantu mu gihe cy’icyago.

Mu byagaragaye muri ubwo bushakashatsi, harimo n’ishyirwa mu bikorwa ry’ivugururwa ryagabanyije imbogamizi zishingiye ku bikorwaremezo. Harimo gusimbuza amadaraja y’amabuye manini hagamijwe gushakira inzira abafite ubumuga cyangwa abafite integer nke.

Indi nkuru wasoma: Ibidasanzwe kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes