U Rwanda rumaze kuba igihugu kirenze kuba ahantu hazamuka mu by’ubukerarugendo no gushoramo imari gusa, ahubwo rwabaye urugo rushya rw’ibyamamare bitandukanye kuva ku banyamakuru bakomeye mu karere kugeza mu bakinnyi ba sinema i Hollywood.
Ibyo byamamare birimo abakinnyi ba filime, abavanga imiziki, abakinnyi b’imikino, abanyamakuru, n’abandi benshi basabye banahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda. Muri iyi nkuru tugiye kugaraka kuri ibyo byamamare bizwi cyane.
DJ Ira

Iradukunda Grace Divine wamenyekanye mu kuvanga imiziki nka DJ Ira yahawe ku mugaragaro ubwenegihugu bw’u Rwanda ku itariki ya 15 Mata 2025, nyuma yo kubusaba Perezida Paul Kagame mu ruhame ubwo yari mu gikorwa cyo kwegera abaturage cyabereye muri BK Arena ku itariki ya 16 Werurwe.
DJ Ira yavukiye mu Burundi mu 1997. Yakuriye i Gitega muri icyo gihugu aza kwimukira mu Rwanda muri Kamena 2015.
DJ Bissosso usanzwe ari mubyara w’uyu mukobwa niwe wamuzanye i Kigali avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.
DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo n’ubundi na Dj Bissosso.
Winston Duke

Tariki ya 4 Nzeri 2023, nibwo Winston Duke wamamaye muri filime Black Panther yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, inkuru yamenyekanye ku Isi hose bitewe n’ubwamamare bw’uyu mugabo.
Uyu mukinnyi wa sinema muri Amerika, wamamaye cyane kubera urahare rwe nka M’Baku muri Filime Black Panther, kandi yari umwe mu bise amazina abana b’ingangi mu muhango wo Kwita Izina ingagi ku nshuro ya 19.
Muri uwo muhango, yise umwana w’ingagi izina “Intarumikwa”, risobanura “Igihangange Kidacika Intege”, mu rwego rwo guha icyubahiro indangagaciro za nyina witabye Imana, wari uzwiho gukunda no kurengera ibidukikije.
Winston Duke yavutse ku itariki ya 15 Ugushyingo 1986 i Argyle, Saint Paul, muri Trinidad na Tobago, iki cyamamare cyakuriye i Brooklyn, New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho we n’umuryango we bimukiye afite imyaka icyenda.
Uyu mukinnyi wa filime yamamaye cyane kubera uruhare yagize muri filime zikomeye nka Black Panther: Wakanda Forever, Us, Avengers: Endgame, na Avengers: Infinity War, ndetse n’izindi zitandukanye.
Eugene Anangwe

Eugene Anangwe wavukiye mu gihugu cya Kenya, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2024 hamwe n’abandi bantu 296, nyuma y’imyaka irenga 20 akora itangazamakuru mu Rwanda.
Muri icyo gihe cyose, Anangwe yagiye yigaragaza nk’umunyamakuru w’inararibonye mu Rwanda no mu karere muri rusange.
Yanabaye umukozi w’urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), ndetse yagiye yitabira ibikorwa bitandukanye by’imbere mu gihugu, cyane cyane ibifitanye isano n’urwego rw’itangazamakuru.
Amandine Ndikumasabo

Amandine Ndikumasabo ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi kuri ubu usoma amakuru ku gitangazamakuru k’igihugu RBA. Ndikumasabo wize itanagazamakuru mu Ishuri Rikuru Gatorika rya Kabgayi (ICK), yanakoranye n’ibitangazamakuru mpuzamahanga nka TV5 Monde na Canal Plus, aho yagiye atara akanatangaza amakuru ya Tour du Rwanda.
Mu mwaka wa 2023, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ari kumwe n’abandi bantu 296.
Ndikumasabo akomoka i Bujumbura mu Burundi, yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2008 aje kwiga. Icyifuzo cyo kuba Umunyarwandakazi cyatangiye kumushibukamo ubwo yari mu itorero ry’Ingando, aho yagiye akururwa cyane n’icyerekezo cy’u Rwanda. Ibi byamubereye isoko y’ishyaka ryo kuba umwenegihugu, ibyamugejeje ku rwego rwo kubuhabwa mu mwaka wa 2023.
Yabwiye The New Times ati: “Kuba Umunyarwandakazi byanzaniye ibyishimo, binzanira n’ubwisanzure mu kubona serivisi n’amahirwe yose, ndetse bintera no kwibuka ko ngomba kurinda indahiro narahiriye. Ibyo birimo ubunyangamugayo n’ikinyabupfura. Ndifuza gukoresha ubumenyi nabonye mu Rwanda mu nyungu z’igihugu.”
Kenneth Gasana

Kenneth Gasana, umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2022. Yatangiye gukina muri Rwanda Basketball League (RBL) mu mwaka wa 2019, akinira Patriots Basketball Club.
Icyamuteye umwete wo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, nk’uko yabivuze, ni uko yakinnye basketball mu gihugu kandi akanakinira ikipe y’igihugu, bityo akumva ko ari ngombwa kubyemeza mu buryo bwemewe, kuko “byari iby’agaciro buri gihe kwambara amabara no guhagararira igihugu” yari yaramenyereye cyane.
Agihabwa ubwenegihugu, Gasana yagize ati: “Nk’Umunyarwanda wishimye, ntegereje kugirira igihugu akamaro no gufasha urubyiruko rw’abakinnyi mu gihugu kugira ngo bagere ku ntego zabo, ndetse no kuba urugero rwiza ku bandi.”
Yann Gwet

Yann Gwet ni umwanditsi, Umunyamakuru n’umwarimu w’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, ukomoka muri Cameroun. Yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ku wa 2 Gashyantare 2021.
Mu kiganiro yahaye The New Times, Gwet yavuze ko kuba Umunyarwanda bijyana n’inshingano, avuga ko u Rwanda rumufitiye igisobanuro cyihariye: “igitambo, icyizere n’ubudahangarwa.”
Mbere yo kwimukira mu Rwanda, Gwet yakoraga nk’umunyamakuru wa Le Monde mu Bufaransa. Yaje kwimukira i Kigali hamwe n’umugore we Sidonie Kouam Gwet n’abana babo babiri, ahitamo kwigisha itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda.
Bienvenu Ngandu Mbanze

Bienvenu Ngandu Mbanze yahoze ari umukinnyi wa basketball ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, waje mu Rwanda mu myaka ya za 2010. Yamenyekanye cyane mu makipe nka Espoir BBC na REG BBC. kuri ubu ni umutoza w’ungirije wa REG BBC.
Mu mwaka wa 2021, nibwo Ngandu yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Meddie Kagere

Meddie Kagere ni umukinnyi w’umupira w’amaguru wavukiye muri Uganda. Yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu 2018 nyuma yo gukina mu Rwanda no guhagararira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, guhera mu 2011.
Nubwo yafashije cyane ikipe y’igihugu, yari mu bakinnyi benshi b’abanyamahanga bambuwe ubwenegihugu bwabo bw’u Rwanda nyuma yo kugaragara ko babonye pasiporo babinyujije mu nzira zitemewe.
Kagere, ubu ufite imyaka 39, yakinnye mu makipe atandukanye arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports, Police FC, Atraco FC, Mbale Heroes, Masaka LC, Esperance Sportive de Zarzis yo muri Tuniziya, Simba SC ndetse na Gor Mahia yo muri Kenya.
Abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru barimo Hussein Cyiza, Jimmy Mashingirwa ‘Mbaraga’, Kibengo, Andre Fils Lomami, Peter ‘Kagabo’ Otema n’abandi benshi, bahawe ubwenegihugu.
Ibisabwa kugira ngo umuntu abone ubwenegihugu bw’u Rwanda
Itegeko ryo mu 2022 rigenga ubwenegihugu bw’u Rwanda ritanga amahirwe yihariye ku bantu bafite ubumenyi bwihariye, impano zidasanzwe cyangwa ishoramari rinini rikenewe mu gihugu.
Iri tegeko rivuga ko ibisabwa kugira ngo usabe ubwenegihugu bw’u Rwanda binyuze ku mpamvu zishingiye ku bumenyi bwihariye cyangwa impano, birimo: Umwirondoro w’usaba, Ibaruwa y’iyemeza y’uko azakoresha ubwo bumenyi cyangwa iyo mpano mu nyungu z’u Rwanda, Icyangombwa cy’amavuko, Ikimenyetso cyerekana ko yishyuye amafaranga y’iyandikisha.
Ku mpamvu zishingiye ku ishoramari rirambye cyangwa ibikorwa birambye,
usaba ubwenegihugu agomba kugaragaza: Ibimenyetso by’uko atunze umutungo mu Rwanda, Icyemezo cy’iyandikwa ry’ishoramari mu Rwanda, Ibimenyetso bigaragaza ibikorwa birambye kandi bizakomeza gukorera mu gihugu.
Ku mpamvu zishingiye ku gutura mu gihugu: Usaba agomba kuba yarabaye mu Rwanda byemewe n’amategeko mu gihe cy’imyaka 15 ikurikirana. Ibisabwa bifasha kugenzura ubushake bwe bwo kuguma no gukorera igihugu.
