Guhera tariki 18 Mata 2025 abafana baturutse mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika bateraniye mu Rwanda mu gikorwa bise ‘Arsenal Africa Fans Festival’ kiri kuba ku nshuro ya gatandatu.
Mu gutangiza iyi Festival, aba bafana bahuriye muri Kigali Universe inzu isanzwe iberamo ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye mu rwego kumenyana kuko baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ni mu buryo kandi bwo gusangira no kwidagadura. Biteganijwe ko uyu munsi tariki 19 aba bafana bataha studio iri I Ntarama mu karere Ka Bugesera mu kigo kitwa ‘Aheza Healing and Career center’ cyubakiwe abantu bafite ihungabana batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gusoza ibi birori, kuwa 20 Mata biteganyijwe ko aba bafana bazakina umukino wo kwibuka umwe muri bagenzi babo witabye Imana.
Ibi birori bihuriranye no kuba Arsenal irimo kwitwara neza kuko iherutse gusezerera Real Madrid mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwabo ‘UEFA Champions League’ ikagera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.
Iyi kipe ikunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda harimo na Perezida Paul Kagame udahwema kugaragaza ko yayihebeye.

Arsenal ifite amasezerano yo kwamamaza u Rwanda yiswe Visit Rwanda ku buryo ari kimwe mu bituma iyi kipe y’i Londre mu Bwongereza irushaho kwigarurira imitima y’Abanyarwanda.
