Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abakozi icyenda ba Minisiteri y’Imari kugira ngo bakorweho iperereza ku birego bifitanye isano n’iyibwa rya banki nkuru y’igihugu ryasize miliyari 62 z’amashilingi yibwe.
Polisi na Minisiteri y’imari bavuga ko mu batawe muri yombi, harimo umuyobozi mukuru mu ishami ry’imari muri iyi minisiteri.
Minisiteri y’imari ntiyatanze amazina y’abafashwe ariko umuvugizi wa polisi, Kituuma Rusoke, yabwiye televiziyo ya NTV ko abafashwe ari abakozi 9.
Mu mpera z’Ugushyingo 2024, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari Henry Musasizi yahamirije ibitangazamakuru byo muri Uganda ko konti za banki nkuru zagabweho igitero cy’ikoranabuhanga cyasize yibwe miliyari 62 z’amashiringi, angana na miliyoni 16.87 z’amadorali ya Amerika.
Ubwo umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’imari yahamyaga ko banki nkuru y’igihugu yibwe mu Gushyingo 2024, ikinyamakuru Daily Monitor, cyatangaje ko ubwo bujura bushobora kuba bwaragizwemo uruhare n’abari imbere mu gihugu nubwo abagabye igitero cy’ikoranabuhanga bamenyekanye ko ari Abo muri Aziya.
