Perezida Donald Trump yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika iteganya kwigarura agace ka Gaza ikagahindura “Riviera yo mu burasirazuba bwo Hagati”.
Nyuma y’uko Gaza isenywa bikomeye cyane n’Intambara yamaze umwaka urenga ihanganishije Isiraheli na Palesitine, Amerika ngo irashaka kwimura Abanyepalestine bari bayituyemo kugira ngo iteze imbere aka gace mu bukungu, inyubako zigezweho n’ibindi.
Perezida Trump yavuze ibi kuri uyu wa Kabiri, ubwo we na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benyamin Netanyahu bari mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru muri Amerika.
Trump yagize ati “Amerika izafata Gaza, kandi tuzayikorera neza. Tuzayigira iyacu kandi tuzasenya ibisasu byose bitaraturika hamwe n’izindi ntwaro ziriyo, tuzayubaka, dukureho inyubako zasenyutse. Tuzateza imbere ubukungu buzazana akazi n’amazu bihagije ku baturage bo muri ako gace. Tuhanga akazi keza, mbese tuzakora ibintu bitandukanye.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo nshobora gusubira inyuma kuko dusubiye inyuma, byazarangira bibaye nk’uko byahoze mu myaka ijana.”
Netanyahu, umuyobozi wa mbere w’igihugu cyo mu mahanga usuye Trump muri manda ye ya kabiri, yavuze ku gitekerezo cya Perezida Trump, agira ati: “Turabiganiraho, arimo kugitekerezaho n’abantu be, n’abakozi be. Ntekereza ko ari ikintu gishobora guhindura amateka, kandi birakwiye rwose gukurikira iyi nzira.”
Ku bijyanye n’uko ingabo z’Amerika zizoherezwa muri Gaza, Trump yavuze ko bazabikora mu gihe byaba ngombwa.
Trump yongeyeho ati:”Tuzafata icyo gice. Tuzagiteza imbere, duhange imirimo ibihumbi n’ibihumbi, kandi bizaba ikintu kizatuma Uburasirazuba bwo Hagati bwose bubyishimira.”
Perezida Trump yabajijwe n’umunyamakuru ikibazo ku bushobozi afite bwo gufata igihugu cyigenga, maze asubiza ko yize neza uyu mushinga mu mezi menshi ashize.
Yagize ati: “Ndabona igihe cy’ubukungu burambye, kandi ndabona bizazana ituze rikomeye muri icyo gice cy’Uburasirazuba bwo Hagati, ndetse bishobora no kuzana ituze mu Burasirazuba bwo Hagati bwose.”
Perezida yavuze ko icyemezo cyo gufata Gaza atari icyemezo cyafashwe mu buryo bworoshye kandi ko yakiriye ubutumwa bumushyigikira bwaturutse ku bandi bayobozi bo mu Burasirazuba bwo Hagati, nubwo atatanze amazina yabo.
Abajijwe abazatuzwa Gaza igihe izaba yarubatswe, Trump yavuze ko bikwiye ko haba ahantu mpuzamahanga.
Yagize ati “Ndabona abantu bo ku isi bose batuye muri Gaza. Yongeraho ko abatuye Gaza bagomba kuba abahuza bo mu bice byose by’isi n’Abanyapalesitine barimo.”
Hari amakuru yavugwaga ko hari bamwe mu bayobozi bakuru ku butegetsi bwa Trump bari bazi mbere y’uruzinduko rwa Netanyahu ko Perezida yari afite gahunda yo gutangaza uwo mushinga wo gufata Gaza.
Abayobozi b’ibihugu bimwe na bimwe bikomeye mu bihugu by’Abarabu bari baratangaje mbere ko barwanya cyane igitekerezo cyose cyo kwimurira abatuye Gaza mu bindi bihugu.
Gaza ni agace gaherereye hagati ya Isiraheli, Misiri n’Inyanja ya Mediterane. Aka gace gatuwe n’abantu bagera kuri miliyoni 2, abenshi muri bo bakaba ari Abanyapalestine baba mu nkambi z’impunzi bimuwe ahandi mu karere ko mu burasirazuba bwo hagati.
Mbere y’intambara yo muri Gaza ya vuba hagati ya Isiraheli na Hamas yatangiye ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, Gaza yari ifite umubare mwinshi w’abatagira akazi ku isi, aho benshi mu baturage bayo babaga munsi y’umurongo w’ubukene kandi bategereza inkunga y’ibiribwa kugira ngo babashe kubaho.
Uretse ibikorwaremezo byasenyewe muri Gaza, iyi ntambara yahitanye abantu barenga 46,600 muri Gaza, harimo umubare munini w’abagore n’abana, nk’uko imibare y’ikigo cy’ubuzima muri Palesitine ibitangaza.
