Gicumbi: Ubuto bw’ibyumba, isakaro rishaje mu bibangamira abivuriza i Muko

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko barasaba inzego z’ubuyobozi kwita ku bibazo binyuranye bigaragara ku Kigonderabuzima cya Muko.

Bimwe mu bibazo bagaragaza birimo ubuto bw’ibitaro, ibyumba bito, isakaro rishaje ku buryo mu gihe cy’imvura usanga abarimo bavirwa.

Mukagatana Console, umwe mu babyeyi bagana iki kigo nderabuzima yagize ati “Ibyumba ni bito, iyo imvura iguye turavirwa, ndetse no mu gihe cy’izuba ntituba tworohewe kuko utabona aho uba wicaye hasakaye mu gihe utegereje kwakirwa.”

Umuyobozi w’iki Kigo nderabuzima, Iyakaremye Jean Paul nawe avuga ko ibi bibazo bihari ndetse ko byarenze ubushobozi bw’ikigo nderabuzima.

Ati “Izi nyubako zubatswe kera cyane ku buryo tugerageza guhoma hamwe na hamwe ariko bikaba iby’ubusa kuko iyo imvura iguye hava amazi akuzura ahantu hose.”

Iyakaremye akomeza avuga ko nta hantu bafite ho kwakirira abarwayi, ndetse no n’ibyumba bashyiramo abarwayi bamara nibura umunsi umwe ari bito cyane.

Ati “Ibyumba dushyiramo abaje kwivuza baramara byibuze  amasaha arenze 24, naho ni hato cyane ku buryo hatajyamo igitanda cy’umurwayi ngo unabone aho uhagarara umuvura.”

Abivuriza ndetse abakora ku Kigo nderabuzima cya Muko basaba inzego z’ubuyobozi kubafasha inyubako zigasanwa.

Ntagungira Alexis uyobora Inama njyanama y’akarere ka Gicumbi, avuga  ko ibibazo byo kuri iri vuriro bagiye kubiha umwanya  bigashakirwa  umuti  ku bufatanye  bw’inzego zitandukanye.

Ati “Nabo bari basabye ko mu bihe biza bazafashwa gusana kuko mu gihe cy’imvura n’izuba babangamirwa. Ubwo rero turafatanya turebe uko byakorwa bishingiye ku buremere bw’ikibazo.”

Kugeza ubu, Gicumbi ifite Ibitaro by’Akarere 1, Ibigo Nderabuzima 25, Amavuriro y’ibanze 71 n’amavuriro yigenga 3.