Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025, USAID yatangaje ko ku wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025, abakozi bose ba USAID bazashyirwa mu kiruhuko cy’amezi atatu, uretse abashinzwe imirimo ifitiye agaciro gakomeye ikigo, abayobozi bakuru, n’abashinzwe porogaramu zihariye.
Biteganyijwe ko abakozi bazakomeza imirimo yabo, bazamenyeshwa n’ubuyobozi bwa USAID bitarenze uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare, saa 3:00 z’igicamunsi.
Ku bijyanye n’abakozi ba USAID bakorera hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikigo cyatangaje ko kiri gutegura gahunda yo kubasubiza muri Amerika mu gihe cy’iminsi 30, ndetse no guhagarika amasezerano y’abakozi batari ngombwa.
Nta kabuza, iri hagarikwa ry’inkunga za USAID rizagira ingaruka zikomeye ku mishinga itandukanye y’iterambere hirya no hino ku isi, by’umwihariko Afurika.
Zimwe mu ngero harimo nko kwibaza ngo ese abaturage barenga miliyoni 5 ba Afurika y’Epfo bafataga imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA bizagenda gute? Uretse ko atari Afurika y’Epfo gusa ahubwo ari ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda.
Miliyari imwe y’amadorari ya Amerika yagombaga gushorwa mu bikorwa by’umutekano w’ibiribwa n’ihindagurika ry’ikirere mu gace ka Sahel.
Ghana yagombaga kwakira miliyoni 400 z’amadorari yo kwifashishwa mu bikorwa by’ubuhinzi, kimwe n’u Burundi bwagombaga kwakira miliyoni 400 z’amadorari.
Izi ni zimwe mu ngero z’ibihugu byateganyaga imishinga migari itewe inkunga na USAID gusa hari ibindi bihugu byinshi.
Muri rusange, ingengo y’imari ya USAID yabarirwaga muri miliyari 40 z’amadorari ya Amerika buri mwaka.
Muri iyo ngengo y’imari, agera kuri miliyari 8 yagenwaga buri mwaka ku nkunga igenewe Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ni inkunga yibandaga cyane ku bikorwa by’ubuzima, aho hafi 70% by’ayo mafaranga yajyaga mu bikorwa byo kurwanya indwara nka SIDA, malariya, n’izindi ndwara zandura.
Ingaruka n’isomo
Ntakabuza, guhagarika izi nkunga bizagira ingaruka zikomeye ku baturage bo mu bihugu by’Umugabane wa Afurika.
Imishinga myinshi y’ubuzima, nko kurwanya imirire mibi, kurwanya indwara zandura nka SIDA, Malariya, n’ibindi, ishobora guhagarara cyangwa kugabanya ibikorwa byayo.
Ibi bishobora gutuma imibare y’abahitanwa n’izi ndwara yiyongera, ndetse n’imibereho y’abaturage ikarushaho kuba mibi.
Mu rwego rw’uburezi, inkunga yagenerwaga amashuri n’ibindi bikorwa by’uburezi ishobora kugabanuka, bigatuma ireme ry’uburezi rihungabana.
Nubwo bimeze gutya ariko, hari isomo bikwiye gusigira abayobozi ba Afurika.
Birasaba ko batekereza ku buryo bwo kwigira no kugabanya gukomeza guterwa inkunga n’amahanga.
Ni ngombwa gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byabo, guteza imbere inganda n’ubuhinzi, no gushishikariza abaturage kugira umuco wo kuzigama no gushora imari mu bikorwa by’iterambere.
Kandi, abayobozi bakwiye gushyira imbere imiyoborere myiza, kurwanya ruswa, no gucunga neza umutungo w’igihugu kugira ngo habeho iterambere rirambye ridashingiye ku nkunga z’amahanga kuko biragaragara ko isaha ku isaha uwaguhaga yasubirana ibyo yatangaga kuko ni uburenganzira bwe.
Ku itariki ya 20 Mutarama 2025, nibwo Perezida Donald Trump yasinye itegeko rihagarika inkunga nshya hafi ya zose z’ibikorwa by’ubufasha mu mahanga mu gihe cy’iminsi 90, hagamijwe gusuzuma niba iyo mishinga ijyanye n’intego ze mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
