Argentine: Perezida Milei yatangaje ko Argentine izava muri OMS

Perezida wa Argentine, Javier Milei, yateye ikirenge mu cya Donald Trump atangaza ko igihugu cye nacyo kizava mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Umuvugizi wa Perezida Milei yavuze ko icyemezo cyo kuva muri OMS cyatewe n’itandukaniro rikomeye ryerekeye imicungire y’ubuzima cyane cyane mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Iri tangazo rije nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump asinye itegeko rya perezida ryo gutangira inzira yo kuva muri uyu muryango.

Aba bayobozi bombi basanzwe ari inshuti zakadasohoka, cyane ko Milei yashimiye byimazeyo mugenzi we wa Amerika Trump nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu cy’igihangange aho yagize ati: “kugaruka ku butegetsi gukomeye mu mateka.”

Ku rundi ruhande, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko mugenzi we wa Argentine ari we muperezida akunda cyane.

Icyemezo cya Perezida Milei cyo gukura igihugu cye muri OMS gifite impamvu impamvu zisa n’izateye Amerika kuva muri uwo muryango.

Bombi bavuze ko impamvu zo kuva muri OMS zishingiye ku buryo icyorezo cya Covid-19 cyafashwe, aho muri Argentina habayeho igihe kirekire cya gahunda ya guma mu rugo (lock down), ndetse n’impungenge ku mbaraga z’u Bushinwa kuri uyu muryango mpuzamahanga wita ku buzima.

Itandukaniro hagati y’ibi bihugu byombi riri mu ngaruka ibi bishobora kuzagira kuri OMS ubwayo, kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika niyo itanga umusanzu munini muri uyu muryango w’Abibumbye, aho yatanze hafi miliyoni 950 z’amadolari muri 2024, bingana na 15% by’ingengo y’imari y’uyu muryango, ku buryo bigaragara ko bizatera ibibazo bikomeye muri OMS.

Ku rundi ruhande, Argentina itanga hafi miliyoni 8 z’amadolari buri mwaka, ibigaragra nk’ibitazagira ingaruka zikomeye cyane kuri uyu muryango.

Ikibazo kinini kiri kwibazwa ni uko abayobozi benshi basangiye imitekerereze nk’iya Perezida Trump, nk’uko Perezida Milei abigaragaza, bashobora kuzafata ingamba nk’izo.

Mu gihe ibindi bihugu byakomeza kuva muri OMS, byazaba ari ikibazo gikomereye uyu muryango, ikindi kandi, ukwizerwa kwa OMS nk’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima kwaba kuri kugana mu kangaratete.

Ibinyamakuru byo muri Argentina bivuga ko byitezwe ko Perezida Milei azasinya itegeko rya perezida mu minsi iri imbere, ritangira inzira yo gukura Argentina muri OMS.

Abaharanira kurengera ibidukikije muri Argentina bavuze ko bafite impungenge ko Perezida Milei azakurikira inzira ya Trump yo gutangiza gahunda yo kuva mu masezerano ya Paris ajyanye no kwita ku kirere, amasezerano mpuzamahanga agamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere.