Mahama Business Center: Igisubizo ku bacuruzi n’impunzi

Tariki 4 Gashyantare 2025, ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) bafunguye ku mugaragaro inzu y’ubucuruzi yiswe ‘Mahama Business Center’.

Iyi nyubako iherereye mu Murenge wa Mahama, yuzuye itwaye asaga miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi barenga 300.

Ni inyubako igenewe abarimo Abanyarwanda ndetse n’impunzi zituruka mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo, bari mu nkambi ya Mahama.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe, avuga ko iri soko ryitezweho kuzamura imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko impunzi ziri mu nkambi ya Mahama binyuze mu bucuruzi n’ubukorikori.

Habinshuti akomeza avuga ko ibikorwa byo gufasha impunzi kwiteza imbere bigikomeje. Ati “Ku bufatanye na Banki y’Isi, turi gushaka uburyo bwo kwagura ibikorwa, cyane cyane ibyongera ubumenyi kuko iyo umuntu afite ubumenyi buhagije mu byo akora, bimufasha kwiteza imbere byihuse.”

Yongeyeho ati “Igihugu cyacu gifunguye amarembo kuri buri wese ushaka gukora, hatitawe ku gihugu akomokamo. U Rwanda ni ahantu abaza bose bahurira, bakabana mu mahoro kandi bagakorera hamwe.”

Bamwe mu bacuruzi bagiye gukorera ubucuruzi bwabo muri iri soko nabo ngo bizeye ko rizabafasha kwiteza imbere.

Niyogusenga Jonathan, utuye mu nkambi ya Mahama akaba acuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga, yagize ati: “Mbere iri soko ritaruzura, ubuzima bwari bugoye kuko nta hantu heza twari dufite ho gukorera. Ikindi, abaguzi ntibageraga aho twari turi, ariko ubu ibintu byahindutse, tukaba dufite amahirwe yo kwiteza imbere.”

Nyiranzabahimana Venancia nawe avuga ko iyi nyubako igiye gukemura ikibazo cy’ubujura bwajyaga bubera aho bakoreraga.

Ati “Twajyaga dusiga ibintu bikibwa kubera ko twakoreraga hanze. Ubu rero ibintu bigiye kugenda neza kuko twahawe isoko rifite umutekano n’ibyangombwa byose bikenewe.”

Umwe mu mpunzi ziri mu nkambi ya Mahama, Nshimirimana Amisa, ashima Leta y’u Rwanda ikomeje kubafasha kwisanzura mu bandi Banyarwanda muri rusange.

Ati “Nubwo ndi impunzi, naje gufatanya n’abandi baturage bo hanze y’inkambi. Mbere ubuzima bwari bugoranye, ariko ubu turisanzuye mu bucuruzi.”

Iyi nyubako y’ubucuruzi yatangiranye abacuruzi barenga 150, izajya ikorerwamo ubucuruzi butandukanye burimo ubw’imbuto, imboga, ibikoresho by’ikoranabuhanga, imyambaro, n’ibindi bitanga inyungu ku batuye ako gace.

Umwanditsi: Manishimwe Janvier