Gicumbi: Guverineri yasabye abayobozi kutajenjekera ababyeyi badatanga ifu y’ igikoma cy’abana

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa 6 Gashyantare 2025, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasabye ababyeyi kwita ku ntungamubiri z’ibyo bagaburira abana babo ndetse asaba abayobozi kutajenjekera bamwe mu babyeyi batohereza ifu y’igikoma mu marerero arererwamo abana babo.

Guverineri Mugabowagahunde yasabye ibi nyuma yo gusura urugo mbonezamikurire mu kagari ka Butare, Umurenge wa Nyankenke agatungurwa no gusanga iri rerero ridafite igikoma cyo kunywa.

Muri iryo rerero, Guverineri yasanze ryita ku bana 20 bari hagati y’imyaka 3-5, aho bategurirwa amafunguro arimo ibikenewe bifasha umwana kugira imikurire myiza, gusa abashinzwe kwita kuri abo bana bamugaragariza ikibazo cy’uko bamaze ukwezi kurenga badategurira abana igikoma bitewe n’ababyeyi batagitanga ifu.

Abarera aba bana bavuga ko hashize ukwezi n’igice abana bahabwa ibiryo gusa nta gikoma. Bakomeje basaba ko ababyeyi badakwiye gusiganira kohereza ibyifashishwa ngo abana babo barusheho gukura neza, aho bavuga ko bishobotse haboneka n’udukinisho dutandukanye kugira ngo tujye twifashishwa mu gukangura ubwonko bw’ abana barera.

Guverineri Mugabowagahunde nyuma yo kugaragarizwa iki kibazo yashishikarije abayobozi kuganiriza ababyeyi b’ abana ku gaciro k’intungamubiri z’ ifu y’igikoma, avuga ko n’ubuyobozi bushobora kubunganira mu gihe babonye ko hari abadafite ibikenerwa bihagije.

Ati “Mwebwe bayobozi murabona ko aba bana bafite ibyo kurya bakenera ariko badafite ifu y’igikoma kandi nayo ni ingirakamaro cyane ku bana. Mukangurire ababyeyi gutanga ifu y’igikoma igomba kugaburirwa abana babo, kandi mu gihe batari babikora namwe mwareba aho mushakisha bwangu mukabafasha ariko abana ntibakomeze kurya kandi badafite igikoma cyo kunywa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yabwiye Green Rwanda ko hari amarerero menshi akurikiranwa nk’uko gahunda yita ku bana ibiteganya, ariko abo mu irerero rya Nyankenke hakaba harabayeho kudatanga amakuru ngo bamenyeshe inzego z’ ibanze zibafashe gukurikirana imibereho y’abana.

Mu myaka itanu ishize, Gicumbi yari ku kigero cya 42% by’igwingira ry’abana gusa nyuma y’ingamba zinyuranye zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, muri 2024 igwingira ryari rigeze kuri 19.2%.

Muri uru ruzinduko, Guverineri Mugabowagahunde yanasuye indi mirenge irimo Byumba na Miyove aho yasuye ishuri ry’inshuke rya Miyove, Sitade ya Gicumbi irimo kubakwa, amaterasi y’indinganire mu kagari ka Tetero n’amaterasi yikora yo mu Kagari ka Butare.

Ni muri gahunda yo gukirikirana aho imihigo ya 2024-2025 igeze iteza imbere imibereho y’abaturage no gutegura iterambere ry’Akarere mu myaka iri imbere.