I&M Bank yafunguye ishami i Muhanga, abikorera berekwa amahirwe yo gukorana na yo

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Mutarama 2025, I&M Bank yafunguye ku mugararagaro ishami ryayo mu Karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo mu rwego rwo kwegereza serivisi abakiriya bayo bo muri ako karere.

Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Jacqueline Kayitare, Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi Angilikani ya Shyogwe, Rev. Kabayiza Louis Pasteur ndetse n’abandi bari bahagarariye inzego zinyuranye zirimo iz’abikorera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo, Vedaste Nshimiyimana

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo, Vedaste Nshimiyimana avuga ko kwiyongera kwa banki mu karere ka Muhanga bitanga ubwinshi bwa serivisi nziza zihabwa abagana amabanki ndetse no kw’iyongera kw’imirimo.

Ati “Buri banki yose igira umwihariko, rero kuba iyi banki yaje hano bizazana irushanwa kandi ryiza, kuko uko kurushanwa mu gutanga serivisi z’inguzanyo cyangwa se ubundi bufasha kugira ngo umuntu abone amafaranga ku mushinga we bigenda bitandukana bituma byorohereza abazigana bitewe n’imishinga myiza bakoze. Bityo rero, umuturage aba afite uburenganzira n’amahitamo menshi yo guhitamo icyiza kuruta ikindi kubera ko byose bimuri imbere.”

Nshimiyimana yongeraho ko ubwiyongere bwa banki n’ibigo by’imari bigendana no kwiyongera kw’imirimo bityo bikazabafasha mu gushyira mu bikorwa icyiciro cya kabiri cya gahunda yo kwihutisha iterambere (NST2).

Umuyobozi mukuru wa I&M Bank mu Rwanda, Benjamin Mutimura

Umuyobozi mukuru wa I&M Bank mu Rwanda, Benjamin Mutimura, avuga ko gufungura iri shami ari mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo ba Muhanga bagorwaga no kubona serivisi zayo.

Ati “Banki ya I&M yari ifite abakiriya i Muhanga ariko bibagora kugera kuri serivisi zacu kuko tutari dufite ishami hano. Uyu munsi rero twaje kubagaragariza ko twafunguye ishami ku mugaragaro nubwo ryari rimaze ukwezi rikora ariko nanone twaje no kwishimana n’abakiliya bacu, tunababwira ibyo tubahishiye byinshi.”

Muri uyu muhango kandi, ubuyobozi bwa I&M Bank bwanaboneyeho kwereka abikorera mu nzego zitandukanye zirimo abacuruzi n’abahinzi amahirwe ari mu gukorana n’iyi banki by’umwihariko ku nguzanyo zibagenewe.

Mutimura ati “Akarusho tuzaniye Abanyamuhanga, ni ukwita ku bacuruzi bakiri bato ndetse bagikura kubera ko ngo babonye ko hari imbogamizi bahura nazo cyane cyane iz’ingwate bityo babatekerereza inguzanyo bahabwa y’igihe kirerekire kandi batatswe ingatwe.

Akomeza agira ati: “Dutanga miliyoni 245 nta ngwate tubasabye, ahubwo banki ikabishingira. Icyo tureba ni umushinga ukoze neza kandi uzunguka.”

Yongeyeho ko iyo nguzanyo iba ijyenewe abantu bakora mu nzego zitandukanye, yaba mu bucuruzi, ubuhinzi no mu bindi.

Abakiriya b’iyi banki bishimiye ishami ryafunguwe. Mukarurema Yvette, umwe mu bikorera muri aka karere ka Muhanga, uyobora uruganda rukora imyenda yabwiye ICK News ko I&M Bank ije kubavuna amaguru kuko serivisi nyishi bakeneraga zabajyanaga i Kigali ndetse bigatuma batakaza umwanya n’amafaranga.

Yakomeje kandi agaragaza itandukaniro ryayo n’andi ma banki, ati: “Bagira inguzanyo zoroshye kandi zinihuta. Iyo ubaganye ushaka nk’inguzanyo zo kuzamura ubucuruzi, bitewe n’igihe uyishakira bagerageza kuyihutisha kandi ntibanakugore kuyiguha.”

Kuri ubu I&M Bank ikorera mu bihugu bitanu muri Afurika, aribyo u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda ndetse na Mauritius. Mu Rwanda, iyi banki ifite amashami 18 hirya no hino mu gihugu.

Muri iki gikorwa kandi I&M Bank yashyikirije akarere ka Muhanga inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni 28 agenewe kubakira imiryango itishoboye

Ubwo umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yashyikirizwaga cheque ya miliyoni 28 aka karere kagenewe na I&M Bank
About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.