Muhanga : Yakatiwe burundu nyuma yo kwica umugore we

Kuri uyu wa 04 Gashyantare 2025 mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije icyaha cyo kwica ku bushake bwana Ntaganzwa Emanuel.
Uyu ntaganzwa yahamijwe icyaha cyo kwica ku bushake umugore we Mukashyaka Natalie babanaga batarasezeranye.

Ni icyaha yakoze kuwa 15 Ukwakira 2024, ahita atoroka, umurambo wa nyakwigendera umara iminsi ine mu nzu.
Yakomeje gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera kugera afatiwe n’ubundi muri uyu mudugudu ubwo yari agarutse kureba uko bimeze.
Uyu Ntaganzwa yagejejwe imbere y’ubutabera kuwa 21 Mutarama 2025, aburanishirizwa imbere y’abaturage aho yakoreye icyaha.
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha, bushingiye ku bimenyetso birimo ubuhamya uregwa yitangiye ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha, ku batangabuhamya no kuri raporo zitandukanye zirimo iya muganga n’iy’abashinzwe gupima imirambo, bwari bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu kubwo kwica ku bushake uwo bashakanye.
Mu iburanisha Ntaganzwa wavuze ko atakwica n’inkoko, yahakanye ibyaha aregwa yemera gusa ko yakoze icyaha cy’ubwicanyi ariko butagambiriwe bityo asaba kugabanyirizwa igihano.
Yaburanye avuga ko barwanye bapfa kutumva kimwe ku itegurwa ry’ibirori bya muramu w’uyu mugabo wari ugiye gusoza amashuri, akavuga ko bagundaguranye umugore akikubita ku nzu, akagwa ku buriri agahita apfa bityo ko atamwishe ku bushake, asaba urukiko kumugabanyiriza igihano agasubikirwa igifungo ngo abone uko arera abana yasigiwe na nyakwigendera.
Atangaza umwanzuro w’ Urukiko, Umucamanza yavuze ko ashingiye ku buhamya bwatanzwe n’uregwa mu bugenzacyaha, no mu bushinjacyaha, abatangabuhamya, ndetse na raporo z’abaganga ndetse na raporo y’abashinzwe gupima imirambo byerekena ko Ntaganzwa ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ku bushake.
Avuga ku kijyanye no kugabanyirizwa ibihano byasabwe n’uregwa, Umucamanza yavuze ko ubu busabe nta shingiro bufite.
Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro bityo uregwa ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bukozwe ku bushake, maze rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu nta hazabu kuko yaburanye afunze.

Ingingo y’ 107 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, iteganya ko uhamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu mu gihe mu ingingo ya 11 y’iri tegeko iteganya ko ushinjwa iyo ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi butagambiriwe ahanisha igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2.
Bamwe mu bitabiriye urukiko bishimiye uyu mwanzuro bemeza ko ari byo bikwiye umuntu ukora icyaha nk’iki.
Mushimiyimana Jean Claude utuye muri uyu Mudugudu ati, “Iki ni cyo gihano akwiye kuko ibintu yakoze ntibikwiye Umunyarwanda, turashima inzego z’ubutabera kuba ziciye uru rubanza ku mugaragara kandi aho icyaha cyabereye, bigomba kubera isomo n’abandi bafite ibitekerezo by’ubugome ko inzego z’ubutabera ziri maso.”
Ntaganzwa Emmanuel yari yarabyaranye na Mukashyaka Natalie abana 3 bakaba bari bamaranye imyaka 15 babana badasezeranye. Akaba agiye gukomereza igihano cye mu igororero rya Muhanga.