Nigeria: Batanu bakatiwe urwo gupfa kubera kwica uwakekwagaho kuba ‘umurozi’

Abagabo batanu bakatiwe igihano cyo kwicwa bamanitswe muri leta ya Kano muri Nigeria nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore bashinjaga kuba umurozi muri 2023.

Abo bagabo bahohoteye Dahare Abubakar, w’imyaka 67, ubwo yari mu murima we, baramukubita banamutera ibyuma mu mutwe baramwica.

Icyo gihe Abubakar akimara kwicwa, abo mu muryango we bajyanye ikirego mu nzego z’ubuyobozi, abakekwagaho icyaha bahise bafatwa vuba na bwangu, bafatiwe mu birometero 45 uvuye mu mujyi wa Kano uherereye mu majyaruguru ya Nigeria.

Iki kibazo cyakururiwe impaka nyinshi mu gihugu hose, bitangira no gutuma abantu bibaza uburyo abantu bo mu byaro bakomeza kwicwa bashinjwa ibikorwa by’uburozi.

Mu gusoma umwanzuro w’urukiko, Umucamanza Usman Na’abba yavuze ko ubushinjacyaha bwerekanye ko abakekwaho icyaha uko ari batanu bahamwa ibyaha bidashidikanywaho.

Ni mu gihe Umushinjacyaha, Abba Sorondiki, yavuze ko yizeye ko uru rubanza ruzabera abandi urugero, bashinja abandi ibyaha bidafite ishingiro no gufata ibyemezo ku giti cyabo.

Urukiko rwumvise ko uyu nyakwigendera washinjwe uburozi, yishwe nyuma y’uko umugore w’umwe mu baregwa witwa Abdulaziz Yahaya, yari arwaye hanyuma bigakekwa ko yari yamuroze. Nyuma Yahaya yahise ategura itsinda ryo kujya kwica Abubakar.

Umushinjacyaha Abba Sorondiki yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko “Habayeho ibyaha bisa n’ibi, ariko ko ari ubwa mbere tubona abantu batanu bahanishwa igihano cy’urupfu kubera kwica umuntu ucyekwaho kuba umurozi.”

Umuhungu w’uwishwe, Musa Yahaya, yavuze ko umunsi nyina yiciwe ari wo munsi mubi mu buzima bwe kandi ko yishimiye kubona ubutabera.

Ati: “Ndanezerewe kuko bagiye gukorerwa nk’ibyo bakoreye mama.”

Umwunganizi mu by’amategeko w’aba bagabo, Ma’aruf Yakasai yavuze ko abakiriya be bateganya kujuririra iki cyemezo.

Igihano cy’urupfu gikunze kutubahirizwa muri Nigeria, ahubwo abahanishijwe iki gihano akenshi bamara ubuzima bwabo muri gereza kugeza igihe bazapfira.