Abantu ibihumbi magana bamaze kwimurwa kubera inkubi y’umuyaga ikomeye yibasiye Umujyi wa Shangahai.
Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Bushinwa cyatangaje ko iyi nkubi y’umuyaga yiswe Bebinca yibasiye iki gihugu ku isaha ya saa moya n’igice za mugitondo zo mu bushinwa kuri uyu wa mbere mu gace ko ku nkombe z’umujyi wa Lingang mu burasirazuba bwa Shanghai.
Igitangazamakuru cya leta y’Ubushinwa cyatangaje ko, uyu ari umuyaga ukomeye wibasiye Shanghai mu myaka 75 ishize.
Abasaga ibihumbi 400 bo mu gace ka Shanghai Metropolitan bimuwe ku mugoroba wo ku cyumweru mbere yuko iyi nkubi y’umuyaha yibasira ako gace mu rwego rwo gukumira ko hagira abicwa n’uyu muyaga nk’uko abayobozi baho babitangaje.
Abandi bantu ibihumbi icyenda bimuwe mu karere ka Chongming, ikirwa kiri ku nkombe y’umugezi wa Yangtze nacyo kiri muri Shanghai.
Ingendo z’indege zibarirwa mu magana zahagaritswe kubera ko ibibuga by’indege bibiri by’umujyi byabaye bihagaritse gukoreshwa.
Serivisi za gari ya moshi nazo zahagaritswe kandi imihanda minini nayo irafungwa. Umuvuduko w’ibirometero 40 ku isaha niwo washyizweho mu yindi mihanda yo mu mujyi iri gukoreshwa.
Abaturage ba Shanghai bagera kuri miliyoni 25 bagiriwe inama yo kuguma mu rugo muri iki gihe umuyaga uri kwibasira umujyi.
Abayobozi batanze impuruza kuri uyu muyaga wa Bebinca, kubera ko umuvuduko wawo wageze ku birometero 151 ku isaha.

Amashusho yashyizwe kuri interineti yerekanaga ibiti binini byagwaga, abantu bakurura amagare na moto mu mihanda yuzuye amazi.
Iyi nkubi y’umuyaga ni imwe mu ngingo zaganiriweho cyane ku rubuga nkoranyambaga rwo mu Bushinwa rwitwa Weibo, aho bamwe mu barukoresha bavugaga ko bafite ubwoba.
Umwe muri bo, washyize ahagaragara amashusho y’ibiti biri kurimbuka, yanditse ati, “Iki ni ikintu ushobora kubona mu ma filimi gusa.”
Undi yagiriye inama abandi kugira ngo bamenye neza ko imiryango n’amadirishya byabo bifunze neza kandi ntibave mu mazu yabo bitari ngombwa.
Ntibisanzwe ko Shanghai yibasirwa cyane n’imiyaga ikomeye, ubundi isanzwe yibasira amajyepfo y’u Bushinwa.
Ikigo gikuru gishinzwe kurwanya imyuzure muri uyu mujyi cyatangaje ko bakiriye amakuru menshi y’ibyabaye bijyanye n’uyu muyaga cyane cyane, ay’ibiti ndetse n’ibyapa byamamaza byaguye.
Ahantu hatandukanye muri Shanghai, harimo Shanghai Disney Resort, Pariki y’imyidagaduro ya Jinjiang na Pariki y’inyamanswa ya Shanghai, byafunzwe by’agateganyo.
Inkubi y’umuyaga Bebinca yanyuze mu Buyapani no muri Phillipines, aho ibiti byaguye byahitanye abantu batandatu.
Ibitangazamakuru bya Leta y’Ubushinwa byavuze ko biteganijwe ko Bebinca yimukira mu majyaruguru y’uburengerazuba, bigatuma hagwa imvura nyinshi n’umuyaga mwinshi mu ntara za Jiangsu, Zhejiang na Anhui.
Muri uku kwezi, indi nkubi y’umuyaga witwa Yagi yahitanye abantu bane abandi 95 barakomereka ubwo yanyuraga ku kirwa cyo mu majyepfo ya Hainan mu Bushinwa.
Yagi yateje kandi umwuzure ukabije mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya, uhitana abantu babarirwa mu magana muri Vietnam na Myanmar.
