Afurika ni umugabane ufite umutungo kamere mwinshi ariko ukaba unafite abaturage bakiri bato benshi kuko benshi muri bo bari munsi y’imyaka 25.

Ibyo bivuze ko ari umugabane ufite abaturage bafite imbaraga zo gukora bagateza imbere ibihugu byabo.

Nyamara nubwo bimeze bityo, ibihugu byinshi bya Afurika biracyari inyuma mu bukungu ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku yindi migabane y’isi.

Ibibazo nka ruswa, ubuyobozi bubi, n’imyanzuro idahwitse y’ubukungu byadindije ibi bihugu, bituma urubyiruko rwinshi rucika intege bityo rukaba ruhangayikishijwe n’aho ibihugu byabo bigana.

Muri iki kiragano cy’ abakiri bato, aho ubuzima bwabo bukiri mu ntangiriro, ibyo bibazo, bigira ingaruka ku mahirwe yabo, ejo hazaza, n’imibereho myiza yabo.

Imyigaragambyo mu minsi ya vuba aha nka EndSARS muri Nigeria n’imyigaragambyo yo kwamagana umushinga w’itegeko ry’imari muri Kenya, ni ingero nziza zerekana uburyo urubyiruko rwahagurukiye imigirire ya za guverinoma babona ko ibasubiza inyuma.

Gusa, nubwo hakiri ibi bibazo bikomeye, urubyiruko rwo muri Afurika rukomeje kwigirira icyizere ndetse no kugira intego, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe ku rubyiruko rwo muri Afurika mu mwaka wa 2024 bubitangaza.

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango wa Ichikowitz wo Mujyi wa Johannesburg, muri Afrika y’epfo, bukorerwa ku bantu ibihumbi 5.604 bari hagati y’imyaka 18 na 24 muri Botswana, Cameroun, Tchad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Cote d’Ivoire, Ethiopia, Gabon, Ghana, Kenya, Malawi, Namibia, Nigeria, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Tanzania na Zambia.

Benshi muri bo bangana na 34% bavuga ko bumva bahangayikishijwe cyane n’ejo hazaza h’ibihugu byabo, gusa bizera ko imibereho yabo izagenda itera imbere.

85% ku ijana muri bo bavuze ko bahangayikishijwe na ruswa, mu gihe 62% bemeza ko guverinoma yananiwe gukemura iki kibazo.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko kandi hafi 58% by’urubyiruko ruvuga ko “bishoboka cyane” ko batekereza kwimukira mu bindi bihugu mu myaka itatu iri imbere.

Abarenga kimwe cya kabiri, ni ukuvuga 55% by’ababajijwe, bavuze ko Afurika igana mu cyerekezo kitari cyo.

Ubushakashatsi bwerekanye ko 94% by’urubyiruko rwo muri Nigeria bemeza ko igihugu cyabo kigana mu nzira mbi. Muri Cameroun, 89% by’urubyiruko rusangiye iki kibazo, mu gihe 79% by’urubyiruko rwo muri Congo Brazzaville bagaragaza gushidikanya ku cyerekezo cy’igihugu cyabo.

Uru ni urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere, aho urubyiruko rubona ko igihugu cyabo kiri mu nzira mbi.

Nk’uko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bubigaragaza, ibihugu 10 bya mbere, aho urubyiruko rubona ko igihugu cyabo kiri mu nzira mbi bibimburirwa na Nigeria aho itiziwe ku kigero cya 94%, Cameroon 89%, Congo Brazzaville 79%, Ghana 76%, Malawi 76%, Zambia 76%, Afurika y’Epfo 74%, Chad 73%, Kenya 71% na Ethiopia itizewe n’urubyiruko rwayo ku kigero kingana na 71%.